I Kigali mu Murwa Mukuru w’u Rwanda herekanywe abajura b’abahanga mu kwiba telefone bikagora uwagerageza kuzayishakisha mu buryo bw’ikoranabuhanga ubwo ari bwo bwose, aho bahindura imibare 15 isanzwe iranga telefone ngendanwa, IMEI ( International Mobile Equipment Identity).
Ubusanzwe iyo umuntu yibaga telefone ihenze nyirayo akifuza kuyikiurikirana ngo ifatwe yashoboraga kwitabaza inzego za Polisi zigakoresha ubuhanga bw’ikoranabuhanga mu gushakisha imibare iranga iyo numero IMEI, aho uwayibye aherereye hose bakamugwa gitumo.
Aba bajura bafatiwe mu Mujyi wa Kigali ahitwa Down Town mu gice cya Gale y’ibyerekezo bitandukanye muri Kigali no muri Gale nkuru ya Nyabugogo tariki ya 23 Gicurasi 2022. Hafashwe abantu 12 basanganwa mudasobwa nyinshi ndetse na telefoni 29 zimwe barazihinduriye nomero zazo, izindi bakirwana nabyo.
Aba bantu biganjemo abakiri bato bafite ubuhanga bwo guhindura nimero ziranga telefone yibwe zizwi nka IMEI.
Iyo iki kirango gihindutse bituma abagenza ibyaha batamenya telefoni yibwe kubera ko ikirango cyayo kiba cyahindutse kandi guhinduka kwacyo bijyanirana no guhinduka kw’ikarita runaka ahanagariraho bita SIM Card ( Subscriber Identity Module).
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, avuga ko kugira ngo bariya bantu bafatwe byaturutse k’ubufatanye n’izindi nzego.
Polisi ivuga ko mudasobwa 12 bariya bantu bafatanywe zari zirimo uburyo bubafasha mu guhindura nimero ziranga telephone.
CP Kabera ati: “ Buri munsi humvikana abantu bavuga ko bibwe telefone cyane cyane mu mujyi wa Kigali. Zimwe muri izo telefone zibwe zafatwaga, ariko igihe kinini byagiye bigorana kuzikurikirana kuko hari abahitaga bazihindurira nimero ziziranga.”
Avuga ko iyi ari yo mpamvu Polisi yatangiye ibikorwa byo gufata abantu bose binjiye muri ibi byaha byo kwiba telefone bagakorana n’abandi bazihindurira nimero z’umwimerere.
Umwe mu bafashwe wize ibigendanye na Tekinike z’imodoka n’ubukanishi yasobanuye uburyo bakoreshaga mu guhindura imibare iranga telefone.
Uko abo bajura babigenza
Uwavuze mu izina rya bagenzi be yagize ati: “Twari dufite Porogaramu idufasha gufungura telefone, tugahindura bimwe mu bigize telefone, ni naho twaheraga duhindura imibare iranga telephone. Twabanzaga kumenya mbere na mbere nimero y’umwimerere y’iyo telephone. Tubikora iyo dukanze *#06#, iyo umaze kuyibona bikorohera guhindura ya mibare 15 iranga telefone ugatangiza umubare 35.”
CP Kabera avuga ko gufata abakora biria byaha bizakomeza kuko iki kibazo cyavuzwe henshi.
Yihanangirije abakora ibi bikora ndetse abasaba kubihagarika kuko amategeko azabakurikirana byanze bikunze mu gihe batabiretse.
Aba bajura ngo iyo bamaze guhindura imibare iranga telefone bazigurisha mu maduka atandukanye.

CP Kabera yahishuye ko mu gihe gito kiri imbere hari abandi bamaze kumenyekana bagiye gufatwa kuko amakuru y’ibyo bakora bidakurikije amategeko.