Abakora ibijyanye n’ubwubatsi bahuriye i Kigali basobanurirwa ibijyanye na Xypex ikoresha ikoranabuhanga rya kristalline mu kurwanya Humidite mu nzu yakozwe na Kompanyi yitwa THM Contruction Rwanda.
Eng NDAYISHIMIYE Celestin Umukozi wa THM Construction Rwanda avuga ko iyi gahunda ya Xypex yaje gukemura bimwe mu bibazo byari bikomeje kubangamira abantu mu mazu yabo.
Agira ati:”Uyu munsi dufasha mu kurinda humidite (ubuhehere) mu nzu dukoresheje Xypex bigatuma uburambe bwayo bwiyongera, twagiye dukorera ahantu hatandukanye yaba mu Rwanda, muri Eritrea n’ahandi hanyuranye mu bihugu bya Afrika”.
Asaba Abanyarwanda kuyiyoboka kuko ngo ifite uburambe bw’imyaka 50 kandi akagira inama abantu aho avuga ko bakwiye kwirinda ubukonje (humidite) bwo mu nzu bahitamo ibikoresho bubakisha bwiza kuko ngo bushobora guterwa n’ibikoresho bibi nk’umucanga, sima n’ikirere (uko cyihinduranya) .
Uko iyi poroduwi (produit) ya Xypex ikoreshwa ngo ufata iyi produit iba imeze nka puderi ukavanga n’amazi angana n’iyo puderi ugashyira ha handi hari humidite bigahita bihagarika icyo kibazo.
Iyi produit kandi ngo ishobora gushyirwa muri beto cyagwa se hakabaho kuyishyira ahamaze kwangizwa na Humidite bigahita bikemura ikibazo.
Uyu munsi i Kigali mu Rwanda hakaba habayeho igikorwa cyo kuyisobanurira abakora ibijyanye n’ubwubatsi (engeniers) naho mu minsi ya vuba hazakurikiraho igikorwa kirebana no gutangaza ibiciro ku bakeneye kuyikoresha.
Mark Garu Umuyobozi wa THM Contruction Rwanda avuga ko bafite gahunda yo gukemura ibibazo byose biterwa na Humidite mu Rwanda akaba ari nayo mpamvu asaba Abanyarwanda kubayoboka.
THM Contruction Rwanda yashinzwe mu Rwanda mu mwaka wa 2004, ikaba ikora ibikorwa by’ubwubatsi bw’amashuri, Ingomero, Umuhanda, insengero, inganda, Amazu yo guturamo,….. hifashishijwe Ikoranabuhanga rya Xypex rimaze imyaka ikabakaba 50 ritangije ikoranabuhanga rya kristalline rifasha mu kurwanya humidite.


