Monday, September 25, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home AMAKURU

Kigali: Abarimu 40 barakarishya ubumenyi mu ikoranabuhanga

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/11/16
in AMAKURU, MU RWANDA
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Abarimu basaga 40 bo mu mujyi wa Kigali no muri tumwe mu turere bihana imbibi bari guhugurirwa gukora robo no gukora imfashanyigisho mu ikoranabuhanga bikazabafasha gukangura ubwenge bw’abana bigisha hagamijwe gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Guhera ku wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022, Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco “UNESCO-CNRU” ku bufatanye n’Ikigo Nyafurika cy’icyitegererezo mu bumenyi mu by’imibare “African Institute of Mathematical Science (AIMS)”, batangije amasomo y’ikarishyabwenge ku barium 40 ku bijyanye n’ubumenyi no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

IZINDI NKURU WASOMA

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

Abitabiriye aya masomo n’abarimu baturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye birimo ibiri mu Mujyi wa Kigali n’uturere twa Rwamagana na Kamonyi. Barakurikiranira mu kigo “Creativity Lab” giherereye ku kagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo.

Aya masomo abarimu bazamaramo iminsi ine yitezweho kuzamura ubumenyi bw’abarimu ku bijyanye n’ikoranabuhanga ryo gukora robo (Robotics), ibirebana n’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence), ikoranabuhanga rya “3D Printing” ndetse n’uburyo bwo kubyaza utuntu duto ikintu kinini (Microscience Training). Ibi bijyanye na gahunda yo kongera gutekereza no kureba uburyo bugezweho bw’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (STEM) bigendanye n’ikiragano cya kane cy’iterambere ry’inganda “Fourth Industrial Revolution”.

Bamwe mu bitabiriye aya masomo bavuga ko hari  hasanzwe  icyuho mu barimu mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho ariko bizeye ko bazarahura ubumenyi bwisumbuye  bityo bazabashe gutegura abazahangana  ku isoko ry’umurimo mu minsi iri imbere, kuko ikoranabuhanga  ririmo kugenda ryiganza mu bikorwa byose bya buri munsi.

Ndayiragije Clementine wigisha imibare muri GS Rugando, ishuri riherereye mu murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, agira ati “Nta bumenyi buhagije twari dufite ku bijyanye n’ikoranabuhnga twari inyuma, ariko aya masomo azadufasha kwishakira imfashanyigisho zizatuma isomo ryumvikana kurushaho”.

Ntawuhiganayo Camille wigisha imibare muri EP St Joseph Kicukiro, ati “Ibyo tugiye kwigira aha n’ingirakamaro, bizadufasha mu gutegura no gutanga amasomo neza kandi ubumenyi tuzakuraha tuzabusangiza bagenzi bacu bizagere no ku bo twigisha”.

Umuyobozi ushinzwe amasomo muri AIMS, Prof. Blaise Tchapnda, agaragaza ko aya masomo yateguwe kugira ngo yongerere  ubumenyi abarimu  ku bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho,  maze na bo bazabisangize abo bigisha.

Agira ati “Kwigisha ikoranabuhanga rigezweho ni ingirakamaro muri iyi minsi, kuko ryatangiye gukoreshwa mu buzima bwa buri munsi, aho ubu hari n’imirimo imwe n’imwe izatakara kubera iri koranabuhanga rigezweho”.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco “UNESCO-CNRU”mu Rwanda asaba abitabiriye aya masomo y’ikarishyabwenge ku ikoranabuhanga rigezweho, gukurikira no gufata neza ibyo bazigishwa kugira ngo bazigishe n’abandi.

Aya mahugurwa biteganyijwe ko azarangira abarimu basaga 40 bayitabiye bazi neza ibijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga rigezweho,  maze na bo bakazabitwara ku mashuri yabo.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023
1.4k
HOME

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya DGPR rurasabwa kugira intego ihamye

September 17, 2023
1.5k
HOME

Kigali: Hashyizweho umurongo wo gukemura ibibazo by’abana bahohoterwa

September 17, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023

Kigali: Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya DGPR rurasabwa kugira intego ihamye

September 17, 2023

Kigali: Hashyizweho umurongo wo gukemura ibibazo by’abana bahohoterwa

September 17, 2023

Hamenyekanye abahanzi bazataramira abantu mu gitaramo cyiswe”Tujyane Mwami”

September 14, 2023

Abafite ubumuga barasaba guhabwa agaciro mu rusengero

September 12, 2023

Ntibisanzwe! Perezida wa Amerika na Bagenzi be bagaragaye mu ruhame batambaye inkweto

September 11, 2023

Ngoma: Abaturage baritegura gutaha ikigo nderabuzima gishya 

September 10, 2023

Rulindo: Abantu bacukuye imva batwara ibihumbi 500Frw uwapfuye yashyinguranywe

September 9, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In