Abagera kuri 20 bafite compani (company) zikora ibikorwa byo kwiteza imbere babarizwa muri Africa bari i Kigali mu irushanwa ryiswe Africa’s Business Heroes aho bitwezweho kuzatoranywamo 10 bazahembwa asaga miliyoni imwe n’igice ya America 1.5m USD azabafasha kuzamura iterambere ry’ibikorwa byabo na Afrika muri rusange.
Irushanwa rya Africa’s Business Heroes ni irushanwa rigamije guteza imbere Abanyafurika bakora ibikorwa byo kwiteza imbere aho abatsinze bahembwa asaga miliyoni 1,5 y’amanyamerika abafasha kuzamura iterambere ryabo na Afurika muri rusange.
NTHABISENG Mosia uturuka mu gihugu cya Sierra Leone akora ibikorwa byo gutanga ingufu z’amashanyarazi, avuga ko igitekerezo yagitewe nuko yabonaga hirya no hino haba mu gihugu cye no muri Afrika, abatuye mu byaro yabonaga batagira umuriro bityo bakabaho nabi.

Agira ati:”Muri Afurika abaturage batagira umuriro ni benshi, nigeze kujya mu cyaro ngezeyo nsanga hari abantu babayeho nabi kubera kutagira umuriro mpita nibaza ngo aba ni iki umuntu yabafasha? Ibi nibyo byatumye ntangira compani (Company)yitwa Easy Solar igamije gutanga ingufu z’umuriro”.
Avuga ko ubwo yatangizaga Easy Solar yifuzaga ko izaba igisubizo ku kibazo cy’abatagira umuriro batuye muri Siela leone no muri Afurika by’umwihariko aho usanga hari abaturage bakibayeho mu bwigunge bwo kutagira umuriro”.
Asoza avuga ko naramuka yegukanye ibi bihembo bya Africa’s Business Heroes bizamufasha kuzamura urwego rw’ibikorwa bye ariko bikanamufasha kuba yageza ibi bikorwa ku bantu benshi.
Ku rundi ruhande Taita Ngetich uturuka mu gihugu cya Kenya ni umuyobozi akaba ari nawe watangije Compani (Company) yitwa Synnefa ifasha mu bijyanye n’ubuhinzi.

Uyu avuga ko Synnefa itanga ibikoresho by’ubuhinzi bigezweho kugira ngo bifashe umuhinzi gukora ubuhinzi bwa kijyambere, intego ye ikaba aruko igihugu cye (Kenya) na Afrika byihaza mu biribwa bityo abahatuye bakabaho mu buzima buzira inzara.
Asoza avuga ko aramutse yegukanye ibi bihembo bya ABH byazamufasha kuba yageza ibikorwa bye ku bantu benshi ndetse bikamwongerera imbaraga mu mikorere ye ya buri munsi.
Ku ruhande rw’ubuyobozi Michael Mang, Project Director wa Africa’s Business Heroes avuga ko bishimira uburyo iri rushanwa ryitabirwa na benshi akavuga ko bibashimisha kuko bigaragaza ko Abanyafurika bafite intego yo kwiteza imbere no guteza imbere Afurika muri rusange.

Avuga ko mu mwaka ushize wa 2022 bakiriye abasabye kwitabira Africa’sBusiness benshi kuko ngo bangana n’ 21.000 baturuka mu bihugu 54 bya Afurika bikaba ari ikimenyetso kigaragaza ko iri rushanwa rifite umusanzu ritanga mu iterambere rya Afurika.
Mu bantu 20 bari guhatanira kuzegukana irushanwa ya Africa’s Business Heroes 2023 harimo umunyarwanda umwe witwa Albert MUNYABUGINGO ufite Compani (Commpany) yitwa Vuba Vuba Africa Ltd ikora ibijyanye no kugeza amafunguro ku bayasabye kandi bigakorwa vuba vuba.
Kugeza ubu mu bantu 20 bari i Kigali hategerejwemo abantu 10 bazegukana amafranga angana na miliyoni imwe n’igice y’amanyamerika (1,5 million) bazagabana bakayafata nk’inkunga izabafasha kuzamura ibikorwa byabo.
Iri rushanwa rya Africa’s Business Heroes ni irushanwa rigamije kuzamura iterambere ry’umugabane wa Afrika rikaba rimaze imyaka 10 riba kandi ritera inkunga abikorera mu ngeri zose by’umwihariko abo muri Afrika rikaba riterwa inkunga na fondasiyo ya Jack Ma na Alibaba.