Bamwe mu bagore batuye mu mujyi wa kigali bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye bigatuma bo ubwabo babaho nabi ndetse n’abana baba barabyaranye n’ababaharitse bakagirwaho ingaruka niki kibazo zirimo no guta ishuri cyangwa kuzerera.
Mu gushaka uko iki kibazo gihagaze Ibendera.com twaganiriye na bamwe mur’aba bagore bahuye n’iki kibazo maze batugaragariza imbogamizi n’ibibazo bahura nabyo mu buzima bwabo kubera guharikwa.
NIRERE Chantal (amazina yahinduwe) ni umugore w’abana barenze umwe akaba atuye mu Kagali ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya avuga ko kugeza ubu abayeho nabi nyuma yo guharikwa n’uwo bashakanye.
Agira ati:”Uwo twashakanye yarantaye, antana abana barenga 2 muri bo harimo abigaga harimo n’undi warukiri muto, yagiye atubwiye ko agiye gushaka akazi kuko yari asanzwe akora ubufundi, atubwira ko agiye mu Ntara y’amajyaruguru nyuma tuza kumva ko yashatse undi mugore na nubu ntabwo yigeze agaruka, nta n’amakuru ye tuzi kuko numero ye ya telefoni ntabwo igicamo”.
Akomeza avuga ko nyuma yo guharikwa n’uwari umugabo we byaje kumugora aho umwana umwe yaje kuva mu ishuri, ubuzima bugatangira kumugora we n’abo bana bose.
Akomeza avuga ko yagendaga asaba umuhisi n’umugenzi ubundi rimwe na rimwe ntagire icyo abona bikarangira anaburaye.
Gusa asoza avuga ko yaje kwishakamo imbaraga akajya agenda amesera imyenda abaturanyi hanyuza akaza kubonamo amafaranga make agatangira gucuruza agataro. Nubwo avuga ko ubu ibibizo bitagikomeye nk’uko byahoze mbere ariko avuga ko ubuzima bukimugoye.
Nyuma yo kumva ibibazo bimeze gutya ibendera.com twegereye Bwana BIGIRIMANA Rene Umuyobozi w’umuryango CDE Rwanda uharanira iterambere ry’umwali n’umutegarugori kugirango atubwire icyo bateganyiriza abantu bahuye n’ibibazo nk’ibi maze atubwira ko bagiye kubakorera ubuvugizi kugira ngo babashe gufashwa.
Agira ati:”Dufite intego zihariye zo guteza imbere umwali n’umutegarugori, niyo mpamvu tugiye gukorera ubuvugizi bene aba bahuye n’ibi bibazo, usanga hari abagore bahohoterwa n’abagabo baba barabanye mu buryo butemewe n’amategeko hakaziramo no kubaharika bityo bakabaho nabi, niyo mpamvu ubu tugiye kubakorera ubuvugizi kugira ngo nabo bagire ubuzima bwiza”.
Asoza ahamagarira buri muntu wese kugira umutima wo gufasha mu iterambere ry’umwali n’umutegarugoli hagamijwe iterambere rye aho kumuhutaza no kumuhohotera.

Umuryango CDE Rwanda uvuga Center for Development and Enterprise ukaba ufite intego zo guteza imbere umwali n’umutegarugori binyuze mu kumukorera ubukangurambaga, kumwigisha no kumuhugura tugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa cyane cyane abakora utuzi duciriritse nk’abacuruza udutaro n’abandi,…
Kugeza ubu mu Rwanda nk’uko John Mutamba umugenzuzi muri gahunda y’uburinganire yabitangaje kuwa 2 Ukuboza 2015 yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa umwali n’umutegarugoli rihagaze ku kigero cya 55% aho yavuze ko 85% by’iryo hohotera rikorwa n’abagabo mu gihe abagore bahohotera abagabo ku ijanisha rya 15%.

