Abanyamakuru baturuka mu bigo by’itangazamakuru binyuranye bya hanomu Rwanda barishimira amahugurwa y’iminsi ibiri bateguriwe na Banki nkuru y’u Rwanda aho bavuga ko azabafasha kujya bakora inkuru zisobanutse zirebana n’ubukungu ndetse na politike y’ifarangaÂ
Kur’uyu wa mbere tariki 4Mata 2022 kugeza kuya 5 Mata uyu mwaka i Kigali mu Rwanda hateraniye amahugurwa y’abanyamakuru baturuka mu bitangazamakuru bitandukanye bakaba bari guhurwa ku birebana na Politike y’ifaranga (Monetary Policy) aho Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko yateguye aya mahugurwa mu Rwego rwo korohereza abanyamakuru kuzajya bakora neza inkuru zirebana n’ubukungu ariko nibura bafite n’ubumenyi ku byo bakora.
Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, Thierry Kalisa umuyobozi w’ishami ry’Ubukungu (Chief Economist) muri BNR yavuze ko aya mahugurwa aje gukemura bimwe mu bibazo abanyamakuru bajyaga bahura nabyo mu gihe batangaza inkuru ugasanga hari ubwo batangaza ibyo nabo batumva cyangwa badasobanukiwe.
Asaba aba banyamakuru kuzabyaza aya mahugurwa bahawe kubera ko azakemura zimwe mu mbogamizi bashoboraga kujya bahura nazo mu gihe abaturage babasobanuza ibirebana n’inkuru batangaza ugasanga rimwe na rimwe bibagora kubisobanura.
Naho bamwe mu banyamakuru bitabiriye aya mahugurwa bakaba batangaza ko yabaye nk’inzira nziza ikinguwe mu gihe ubusanzwe uretse n’amahugurwa ariko no kubona amakuru muri BNR bikaba byari bisanzwe ari ikibazo.
Bamwe mur’aba banyamakuru bakaba bavuga ko ubusanzwe BNR yari ku mwanya wa kabiri mu bigo bidatanga amakuru ariko bakaba bashimiye inzira nziza yatangijwe ndetse bakaba banishimiye ubufatanye bwiza kandi bushya bwatangijwe bwo kujya bahanahana amakuru mu rwego rwo gufasha abanyamakuru gutangaza amakuru yuzuye kandi asobanutse.
Ni amahugurwa yaje akenewe kuko bamwe mu banyamakuru bavuga ko azabafasha gusobanukirwa ibirebana na politike y’ifaranga mu gihe ubusanzwe bajyaga batangaza izi nkuru ariko rimwe na rimwe nta bumenyi buhagije babifiteho.
Abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa yo kongererwa ubumenyi no gusobanukirwa bakaba bagizwe n’ibyiciro binyuranye birimo abaturutse kuri Radio zitandukanye, televisiyo ndetse n’abo mu bitangazamakuru byandika kuri murandasi(online) barimo abagabo n’abagore.