Mu gihe Umuntu akeneye serivisi za RFL ku giti cye, bisaba kwiyishyurira amafaranga yose, akaba ariyo mpamvu mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha Laboratwari y’igihugu y’ibizamini bya Gihanga (RFL) bwiswe “Menya RFL’ bwabereye mu mujyi wa Kigali, bamwe mu bayobozi basabye ko zimwe muri serivisi za RFL zajya zishyurwa kuri Mutuelle de sante .Â
Kur’uyu wa 24 Kanama 2022, i Kigali habereye ubukangurambaga bwo kumenyekanisha serivisi za Laboratwari y’Igihugu y’ibizamini bya Gihanga (RFL) bwiswe Menya RFL aho abayobozi mu nzego z’ibanze kuva mu Muyobozi w’Umujyi wa Kigali kugeza ku bayobozi b’Utugali, abakozi ba RIB na Polisi ndetse n’abandi bakora mu nzego z’ubutabera bateraniye muri Kigali Convention Center mu gikorwa cyiswe MENYA RFL .
Nyuma yo gusobanurirwa neza serivisi zitangwa na RFL zirimo serivisi ya DNA ifasha mu guhuza umuntu n’ahabereye icyaha cg abo bafitanye amasano, Serivisi ya Toxicology ifasha mu gupima umuntu nk’igihe yarozwe, ikagaragaza kandi ingano ya alcool iri mu maraso, Serivisi ya Drugs and Chemistry ifasha mu kumenya ubwoko n’ingano by’ikinyabutabire kiri mu kintu runaka, Serivisi ya Document and Finger Print ifasha mu gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by’abakekwaho ibyaha, Serivisi ya Digital Forensic ishinzwe gupima cyangwa kugenzura ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga bikenewe n’inzego,ibigo,n’abantu ku giti cyabo, Serivisi ya Forensic Medicine ikoresha ubuhanga bwa kiganga mu gusuzuma imibiri y’abitabye Imana hagamijwe kugaragazwa icyateye urupfu, Serivisi ya Microbiology ipima ibintu byose byahumanyijwe na microbes ku buryo uwabirya cyangwa uwabinywa byamuhumanya cyangwa bikamuviramo urupfu, Serivisi ya Ballistics and Toolmark ifasha mu gupima no guhuza ibimenyetso bigendanye n’imbunda n’amasasu hagamijwe kubihuza n’ibimenyetso byakuwe ahabereye icyaha, Umuyobozi wa RFL, Lt Col Dr. Charles Karangwa yahaye akanya abitabiriye ubu bukangurambaga aho bamwe muri bo bifuje ko zimwe muri serivisi zitangwa na RFL zajya zishyurwa kuri Mutuelle .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Ndiryi mu Murenge wa Jabana, Claude yasabye ko zimwe muri serivisi zitangwa na RFL zazajya zishyurirwa kuri Mutuelle.

Agira ati:”Ndagira ngo ngire icyifuzo ntanga ngendeye ku byo nabonye mu baturage tuyobora, umunsi umwe nahuye n’ikibazo, nakoreraga ahantu kure umuturage yagize ikibazo cy’amakimbirane arakomeretswa, ageze kuri RIB bati banza ujye kuri RFL(Kacyiru) ujye gukoresha ibizamini kandi umuturage iyo ageze Kacyiru adafite ibihumbi 4 ntacyo bamufasha, nukwishyura ibihumbi 4 ako kanya”.
Akomeza agira ati:”Uyu muturage hari n’igihe aba yaturutse kure ku buryo ushobora no gusanga yategesheje n’andi agera ku bihumbi 4, ubwo kugenda no kugaruka bikaba ibihumbi 8 washyiraho na ya yandi ugasanga bibaye cumi na,…. rero nkurikije icyo giciro twasabaga ko niba bishoboka iriya serivisi yashyirwa ku bwisungane bwo kwivuza (mutuelle de sante) kugira ngo umuturage nagira n’ikibazo adafite ayo mafaranga byibuze yifashishe mutuelle. ”
Umuyobozi wa RFL, Lt Col Dr. Charles Karangwa yamusubije ko icyi cyifuzo bazakiganiraho n’izindi nzego bireba kugira ngo gishakirwe umuti kuko ngo bisaba ko biganirwaho na Minisiteri y’ubutabera inabarizwamo RFL ndetse na Minisiteri y’Ubuzima ibarizwamo serivisi y’Ubwisungane mu Kwivuza Mutuelle de sante. Agira ati:” Ntabwo uyu munsi nagira icyo mbivugaho gusa raporo twayakiriye tuzabishyira mu byo tuzaganiraho n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu kuko ni ibigo 2 bitandukanye, twe turi mu butabera, ibindi biri mu Buzima (Minisante) biratandukanye rero niyo mpamvu uyu munsi tutagira icyo tubivugaho ariko nta nubwo raporo dukuye mu baturage twayumva ngo tuyihererane gusa”.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence RUBINGISA wari umushyitsi mukuru mur’icyi gikorwa yavuze ko nyuma yo kumva no gusobanukirwa serivisi za RFL bagiye gukora ubuvugizi n’ubukangurambaga ku byifuzo byatanzwe ariko kandi bakanahamagarira abaturage gusobanukirwa serivisi za RFL no kuyigana.
Kugeza ubu Umuntu ushaka gukoresha ikizamini cya DNA muri RFL bisaba ko yishyura ibihumbi 89 ku muntu umwe naho abantu iyo ari 3 ugakuba gatatu nukuvuga ibihumbi 276.
RFL ni ikigo cya Leta gifite ubuzima gatozi, ubwigenge n’ubwisanzure ikaba ifite inshingano rusange yo guha abayigana serivisi zo gusuzuma no gupima ibimenyetso mu buryo bwa gihanga byakenerwa mu butabera n’izisabwa n’abantu ku giti.


Â