Monday, March 27, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home AMAKURU

Kigali: Barasaba ko zimwe muri serivisi zitangwa na RFL zakwishyurwa na Mutuelle

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2022/08/24
in AMAKURU
0
1.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Mu gihe Umuntu akeneye serivisi za RFL ku giti cye, bisaba kwiyishyurira amafaranga yose, akaba ariyo mpamvu mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha Laboratwari y’igihugu y’ibizamini bya Gihanga (RFL) bwiswe “Menya RFL’ bwabereye mu mujyi wa Kigali, bamwe mu bayobozi basabye ko zimwe muri serivisi za RFL zajya zishyurwa kuri Mutuelle de sante . 

Kur’uyu wa 24 Kanama 2022, i Kigali habereye ubukangurambaga bwo kumenyekanisha serivisi za Laboratwari y’Igihugu y’ibizamini bya Gihanga (RFL) bwiswe Menya RFL aho abayobozi mu nzego z’ibanze kuva mu Muyobozi w’Umujyi wa Kigali kugeza ku bayobozi b’Utugali, abakozi ba RIB na Polisi ndetse n’abandi bakora mu nzego z’ubutabera bateraniye muri Kigali Convention Center mu gikorwa cyiswe MENYA RFL .

Nyuma yo gusobanurirwa neza serivisi zitangwa na RFL zirimo serivisi ya DNA ifasha mu guhuza umuntu n’ahabereye icyaha cg abo bafitanye amasano, Serivisi ya Toxicology ifasha mu gupima umuntu nk’igihe yarozwe, ikagaragaza kandi  ingano ya alcool iri mu maraso, Serivisi ya Drugs and Chemistry ifasha mu kumenya ubwoko n’ingano by’ikinyabutabire kiri mu kintu runaka, Serivisi ya Document and Finger Print ifasha mu gupima inyandiko mpimbano no kugereranya ibikumwe by’abakekwaho ibyaha, Serivisi ya Digital Forensic ishinzwe gupima cyangwa kugenzura ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga bikenewe n’inzego,ibigo,n’abantu ku giti cyabo, Serivisi ya Forensic Medicine ikoresha ubuhanga bwa kiganga mu gusuzuma imibiri y’abitabye Imana hagamijwe kugaragazwa icyateye urupfu, Serivisi ya Microbiology ipima ibintu byose byahumanyijwe na microbes ku buryo uwabirya cyangwa uwabinywa byamuhumanya cyangwa bikamuviramo urupfu, Serivisi ya Ballistics and Toolmark ifasha mu gupima no guhuza ibimenyetso bigendanye n’imbunda n’amasasu hagamijwe kubihuza  n’ibimenyetso byakuwe ahabereye icyaha, Umuyobozi wa RFL, Lt Col Dr. Charles Karangwa yahaye akanya abitabiriye ubu bukangurambaga aho bamwe muri bo bifuje ko zimwe muri serivisi zitangwa na RFL zajya zishyurwa kuri Mutuelle .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Ndiryi mu Murenge wa Jabana, Claude yasabye ko zimwe muri serivisi zitangwa na RFL zazajya zishyurirwa kuri Mutuelle.

Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Ndiryi mu Murenge wa Jabana-Gasabo

Agira ati:”Ndagira ngo ngire icyifuzo ntanga ngendeye ku byo nabonye mu baturage tuyobora, umunsi umwe nahuye n’ikibazo, nakoreraga ahantu kure umuturage yagize ikibazo cy’amakimbirane arakomeretswa, ageze kuri RIB bati banza ujye kuri RFL(Kacyiru) ujye gukoresha ibizamini kandi umuturage iyo ageze Kacyiru adafite ibihumbi 4 ntacyo bamufasha, nukwishyura ibihumbi 4 ako kanya”.

Akomeza agira ati:”Uyu muturage hari n’igihe aba yaturutse kure ku buryo ushobora no gusanga yategesheje n’andi agera ku bihumbi 4, ubwo kugenda no kugaruka bikaba ibihumbi 8 washyiraho na ya yandi ugasanga bibaye cumi na,…. rero nkurikije icyo giciro twasabaga ko niba bishoboka iriya serivisi yashyirwa ku bwisungane bwo kwivuza (mutuelle de sante) kugira ngo umuturage nagira n’ikibazo adafite ayo mafaranga byibuze yifashishe mutuelle. ”

Umuyobozi wa RFL, Lt Col Dr. Charles Karangwa yamusubije ko icyi cyifuzo bazakiganiraho n’izindi nzego bireba kugira ngo gishakirwe umuti kuko ngo bisaba ko biganirwaho na Minisiteri y’ubutabera inabarizwamo RFL ndetse na Minisiteri y’Ubuzima ibarizwamo serivisi y’Ubwisungane mu Kwivuza Mutuelle de sante. Agira ati:” Ntabwo uyu munsi nagira icyo mbivugaho gusa raporo twayakiriye tuzabishyira mu byo tuzaganiraho n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu kuko ni ibigo 2 bitandukanye, twe turi mu butabera, ibindi biri mu Buzima (Minisante) biratandukanye rero niyo mpamvu uyu munsi tutagira icyo tubivugaho ariko nta nubwo raporo dukuye mu baturage twayumva ngo tuyihererane gusa”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence RUBINGISA wari umushyitsi mukuru mur’icyi gikorwa yavuze ko nyuma yo kumva no gusobanukirwa serivisi za RFL bagiye gukora ubuvugizi n’ubukangurambaga ku byifuzo byatanzwe ariko kandi bakanahamagarira abaturage gusobanukirwa serivisi za RFL no kuyigana.

Kugeza ubu Umuntu ushaka gukoresha ikizamini cya DNA muri RFL bisaba ko yishyura ibihumbi 89 ku muntu umwe naho abantu iyo ari 3 ugakuba gatatu nukuvuga ibihumbi 276.

RFL ni ikigo cya Leta gifite ubuzima gatozi, ubwigenge n’ubwisanzure ikaba ifite inshingano rusange yo guha abayigana serivisi zo gusuzuma no gupima ibimenyetso mu buryo bwa gihanga byakenerwa mu butabera n’izisabwa n’abantu ku giti.

 

 

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence RUBINGISA
Umuyobozi wa RFL, Lt Col Dr. Charles Karangwa

 

 

Facebook Comments Box

IZINDI NKURU WASOMA

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

Related Posts

HOME

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023
1.4k
HOME

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Ikibazo cy’ubuharike ni kimwe mu bibazo byugarije abari n’abategarugori bagize ibyago byo kwandura virus itera SIDA

March 26, 2023

Kayonza: Umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho y’Akarere ihagaze

March 25, 2023

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023

Birababaje: Ruhango,Umubiri w’umuntu umaze imyaka 9 mu biro by’Akagari udashyinguye

March 16, 2023

Ntibisanzwe! Umukobwa mwiza yaciwe amamiliyoni kubera kubenga

March 15, 2023

Ifoto y’Umunyamakuru Phil Peter yateye benshi gushimira Imana kubera uko imeze

March 15, 2023

Rwanda: Abarimu barabyinira ku rukoma, Abanyamakuru bicira isazi mu maso

March 14, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In