Umuryango AIF wafunguye ku mugaragaro icyumba kizafasha ababyeyi kujya bonkerezamo no gukemura ibindi bibazo birebana n’ubuzima bwabo igihe bari mu kazi, kikaba giherereye I Masoro kuri Africa Improved Foods mu cyanya cy’inganda.
Iyo bari mu kazi ababyeyi babura aho bonkereza bigatuma ubuzima bw’abana babo bugenda nabi.Ni mur’urwo rwego mu gihe hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihizwa buri tariki 8 werurwe buri mwaka, kur’uyu wa 11 Werurwe 2022 i Masoro mu cyanya cy’inganda hatashywe icyumba kizajya cyifashishwa n’ababyeyi mu konsa no gukemura ibibazo birebana n’ubuzima ibi bikazajya bikorwa igihe bari mu karuhuko (pause).
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro icyi cyumba umuyobozi wa Africa Improved Foods (AIF) ku rwego rw’igihugu Ahmed Sylla yavuze ko icyi cyumba kizafasha ababyeyi ariko kikanazamura imibereho myiza y’abana n’imiryango yabo muri rusange.
Agira ati:” Ubusanzwe ababyeyi ni abantu b’ingirakamaro kuri twebwe, niyo mpamvu twabatekerejeho, tukabashyiriraho icyi cyumba kandi twizeye ko kizabafasha mu konsa abana babo bikazamura imibereho myiza yabo n’umuryango nyarwanda muri rusange”.
Ati:” Icyi gikorwa kivuze ikintu kinini kuri Africa Improved Foods, mu gihe turi mu gihe cyo kwizihiza umunsi wahariwe abamama twifuje gutanga umusanzu wacu mu iterambere no mu mibereho myiza yabo nk’abantu batwibaruka, ndashishikariza indi miryango kwita ku babyeyi mu rwego rwo kugira ngo bajye babasha gukora akazi kabo neza”.
Bamwe mur’aba babyeyi bakaba bavuga ko icyi cyumba kizabafasha kumererwa neza, bakonsa kandi mu mwiherero bagaha amata abana babo cyangwa bakabonsa mugihe bari kukazi.
Ni icyumba kizabunganira mu gihe cyo konsa mumezi atandatu ya mbere y’ubuzima bw’umwana kandi kikaba gifite intego yo kuzamura umuco wo konsa no kubigisha akamaro ko kurya neza mu minsi 1000 ya mbere y’umwana.
Icyi cyumba cy’Ababyeyi kandi ngo kije nk’igisubizo cyo gukemura ibibazo ababyeyi bahura nabyo nyuma yo gusubira ku kazi bavuye mu kiruhuko cyo kubyara, abava mu kazi bagataha bagiye konsa bakongera bakagaruka mu kazi ari naho bamwe bahera bica akazi abandi bakabireka bigatera ibibazo ku musaruro mu kazi no ku mibereho y’abana.
Icyi cyumba gifite ibikoresho byiza bifite isuku bibereye ababyeyi ndetse n’abana babo kikaba kigiye gutangira gikoreshwa n’ababyeyi 50 ariko uko ubushobozi buzagenda buboneka hakaba hateganywa ko umubare wakongerwa.