Mu mujyi wa Kigali Abantu batatu nukuvuga buri umwe mu turere dutatu tuwugize bahitanywe n’Imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku mugoroba wo kur’uyu wa Gatatu.
Kur’uyu wa 16 Ugushyingo 2022, mu Mujyi wa Kigali haguye imvura ikomeye ikaba yaririmo umuyaga mwinshi ikaba yahitanye abantu batatu, umwe muri Gasabo, undi muri Kicukiro n’undi muri Nyarugenge abandi bane bagakomereka.
Ni imvura yaguye mu bice hafi ya byose by’igihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali aho buri karere mu tuwugize karimo umuntu wahitanywe nayo.
Mu bantu bazwi batwawe n’imvura harimo umumotari imvura yaguye yugamye mu ihema riri ku isoko rya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, abonye ibaye nyinshi ajya gushaka uko yaramira moto ye, amazi ahita amutwara arapfa.
Uretse abantu batwawe n’imyuzure bakahasiga ubuzima, hari inzu esheshatu zo hirya no hino mu gihugu zasenywe n’iyi mvura.
Iyi mvura iguye nyuma y’iminsi mike Ikigo gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere [Meteo Rwanda] kiburiye abantu ko hagati ya tariki 10-20 Ugushyingo hazagwa imvura nyinshi mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, ikomeje kwibutsa abantu kuzirikana ingamba zashyizweho zo gukumira ibiza biterwa n’imvura nyinshi zirimo kuzirika neza ibisenge by’inzu hifashishije imikwege yabugenewe, mwikorezi igafatanywa n’igiti giteyeho amabati.
Hari kandi gufata amazi y’imvura hakoreshejwe uburyo bwabugenewe, andi akayoborwa mu miferege iyatwara, gusibura inzira z’amazi no guca imirwanyasuri no gushishoza mbere yo kwambuka imigezi n’ibiraro.