Umuryango wa Habimana Diogene uratabaza ubuyobozi nyuma y’uko wagiye gufata umurambo w’uruhinja baherukaga kwibaruka rukitaba Imana ku bitaro bya Kigali CHUK bagasanga nta ruhari rwaratanzwe mu wundi muryango ndetse rwaranashyinguwe.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 17 Mutarama 2022, ubwo ababyeyi b’uyu mwana bajyaga gufata umurambo w’uyu mwana wibarutswe taliki ya 13 Mutarama ariko ku bw’amahirwe make uyu mwana akaza kwitaba Imana.
Bukeye bwaho,nibwo kuri ibi bitaro babwiwe ko bagomba gushyira umwana wabo mu buruhukiro bwa VIP kuko ubusanzwe buba burimo abana benshi ndetse ko bashobora kubura uwabo,ibi byatumye bishyura amafaranga menshi yo muri VIP maze bajya kwitegura imihango yo gushyingura.
Ubwo umunsi nyirizina wo gushyingura wageraga, uyu muryango,abavandimwe n’inshuti baguye mu kantu nyuma yo kugera kuri CHUK bakabwirwa ko umurambo w’umwana wabo wahawe undi muryango wo mu karere ka Ngoma.
Uyu muryango uganira n’itangazamakuru watangaje ko bitunvikana ukuntu basabwe kwishyura amafaranga menshi kugirango umwana wabo ashyirwe ukwe ariko bakarenga bakamutanga agashyingurwa n’abandi ibyo babona ko ari agashinyaguro.
Igitangazamakuru cya BTN dukesha iyi nkuru gitangaza ko ubwo bageraga ku bitaro bya CHUK mu buryo bugoranye kuko abacunga umutekano bari banze ko binjira, maze umuyobozi wanze kuvugisha itangazamakuru, abwira abo mu muryango wa nyakwigendera ko basaba imbabazi ku makosa yakozwe n’abakozi b’ibi bitaro.
Tuvugana n’umuvugizi wa Ministeri y’ubuzima Julien Niyigabira yatangaje ko iki kibazo bakimenye ndetse bavuganye n’imiryango yombi ari ababuze umurambo ndetse n’abatwaye umurambo utari uwabo kugira ngo habeho kuba buri muryango washyingura umurambo wa nyawo.
Ku ruhande rw’abakozi b’ibitaro bya CHUK, Julien Niyigabira yatangaje ko bazahanwa hakurikije icyo amategeko ateganya.