Mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Umutekano rwa Dasso, yasubije amafaranga yari yasabye umuturage amwizeza kumuha ibyangombwa byo gusana inzu.
Mu Murenge wa Mageragere, Uyobora Dasso yafatanywe indonke y’ibihumbi 100 Frw yatse umuturage akaba kugeza ubu ari mu maboko ya RIB aho akurikiranweho icyaha cya Ruswa.
Ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023, Umuyobozi wa Dasso mu Murenge wa Mageragere, yasubije umuturage amafaranga ibihumbi 100 Frw yari yamwatse amwizeza kumufasha.
Amakuru dukesha Ikinyamakuru Umuseke avuga ko ku wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, umuturage wo mu Murenge wa Mageragere Hasingizwimana Gracien, yasabwe amafaranga hagamijwe kumufasha kubona ibyangombwa byo gusana inzu ye.
Bivugwa ko uyu muturage yari yasabye guhindura amabati no gusana igikuta, nyuma ahamagarwa abwirwa ko ibyo yasabye Umurenge utabyemerewe kubitanga ko ahubwo bitangwa n’Umujyi wa Kigali.
Uyu muturage ngo yabanje gusabwa amafaranga ibihumbi 300 Frw, ariko asubiza ko ntayo afite.
Uwasabye uyu muturage aya mafaranga, ngo yamubwiye ko azayagabana na Sedo w’Akagari ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Ushinzwe imyubakire ku Murenge ndetse n’uyobora Dasso.
Ikirenze kuri ibyo, uwasabaga uyu muturage ayo mafaranga ngo yamubwiraga ko yatumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.
Nyuma ngo uyu muturage yahise agira impungenge ndetse abimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku rwego rw’uyu Murenge kugira ngo abashe kwishinganisha hakiri kare.
Nyuma yo kubimenyesha RIB, uyu muturage ngo yabwiye uyu muyobozi wa Dasso ko ibihumbi 300 Frw atabibona ariko ko yabona ibihumbi 100 Frw.
Mu kwirengera yagize ubwenge bwo gufotora aya mafaranga yose kugira ngo nihagira ikiba azabe yarabigejeje ku nzego bireba zose.
Byageze aho bari bemeranyije guhurira, ndetse uyu muturage aha ibihumbi 100 Frw Ndabaramiye Céléstin. Gusa nyuma yo kuyamuha ntiyigeze yo kwitaba telefoni ye kandi nyamara yari yamwijeje kuzamufasha kubona ibyangombwa bimwemerera gusana inzu ye no guhindura amabati.
Nta bwo byatinze, kuko bwacyeye ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023, Ndabaramiye Céléstin yaguwe gitumo mu biro bye ku Murenge wa Mageragere ndetse ahita ategekwa gusubiza uyu muturage amafaranga ibihumbi 100 Frw yari yahawe.
Uyu muyobozi wa Dasso yahise atabwa muri yombi na RIB nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Hategekimana Silas yabitangaje.
Uyu muyobozi wa Dasso akaba acumbikiwe na RIB aho akurikiranweho icyaha cya Ruswa.
Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.