Wednesday, May 31, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Kigali: Dasso yafunzwe akurikiranweho icyaha cya ruswa

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2023/05/23
in HOME, AMAKURU
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

 Mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Umutekano rwa Dasso, yasubije amafaranga yari yasabye umuturage amwizeza kumuha ibyangombwa byo gusana inzu.

Mu Murenge wa Mageragere, Uyobora Dasso yafatanywe indonke y’ibihumbi 100 Frw yatse umuturage akaba kugeza ubu ari mu maboko ya RIB aho akurikiranweho icyaha cya Ruswa.

IZINDI NKURU WASOMA

Rwamagana-Mwulire:Hatashywe ikigo nderabuzima kizatanga serivisi z’Ubuzima ku barenga 33 936

Kayonza: Kutabona agakingirizo bishobora gutuma urubyiruko rukora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro rwandura Sida

Ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023, Umuyobozi wa Dasso mu Murenge wa Mageragere, yasubije umuturage amafaranga ibihumbi 100 Frw yari yamwatse amwizeza kumufasha.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru Umuseke avuga ko ku wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, umuturage wo mu Murenge wa Mageragere Hasingizwimana Gracien, yasabwe amafaranga hagamijwe kumufasha kubona ibyangombwa byo gusana inzu ye.

Bivugwa ko uyu muturage yari yasabye guhindura amabati no gusana igikuta, nyuma ahamagarwa abwirwa ko ibyo yasabye Umurenge utabyemerewe kubitanga ko ahubwo bitangwa n’Umujyi wa Kigali.

Uyu muturage ngo yabanje gusabwa amafaranga ibihumbi 300 Frw, ariko asubiza ko ntayo afite.

Uwasabye uyu muturage aya mafaranga, ngo yamubwiye ko azayagabana na Sedo w’Akagari ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Ushinzwe imyubakire ku Murenge ndetse n’uyobora Dasso.

Ikirenze kuri ibyo, uwasabaga uyu muturage ayo mafaranga ngo yamubwiraga ko yatumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.

Nyuma ngo uyu muturage yahise agira impungenge ndetse abimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku rwego rw’uyu Murenge kugira ngo abashe kwishinganisha hakiri kare.

Nyuma yo kubimenyesha RIB, uyu muturage ngo yabwiye uyu muyobozi wa Dasso ko ibihumbi 300 Frw atabibona ariko ko yabona ibihumbi 100 Frw.

Mu kwirengera yagize ubwenge bwo gufotora aya mafaranga yose kugira ngo nihagira ikiba azabe yarabigejeje ku nzego bireba zose.

Byageze aho bari bemeranyije guhurira, ndetse uyu muturage aha ibihumbi 100 Frw Ndabaramiye Céléstin. Gusa nyuma yo kuyamuha ntiyigeze yo kwitaba telefoni ye kandi nyamara yari yamwijeje kuzamufasha kubona ibyangombwa bimwemerera gusana inzu ye no guhindura amabati.

Nta bwo byatinze, kuko bwacyeye ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023, Ndabaramiye Céléstin yaguwe gitumo mu biro bye ku Murenge wa Mageragere ndetse ahita ategekwa gusubiza uyu muturage amafaranga ibihumbi 100 Frw yari yahawe.

Uyu muyobozi wa Dasso yahise atabwa muri yombi na RIB nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Hategekimana Silas yabitangaje.

Uyu muyobozi wa Dasso akaba acumbikiwe na RIB aho akurikiranweho icyaha cya Ruswa.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

 

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Rwamagana-Mwulire:Hatashywe ikigo nderabuzima kizatanga serivisi z’Ubuzima ku barenga 33 936

May 30, 2023
1.4k
HOME

Kayonza: Kutabona agakingirizo bishobora gutuma urubyiruko rukora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro rwandura Sida

May 28, 2023
1.5k
HOME

Inkuru y’akababaro: Umuntu umwe yitabye Imana ubwo Agakinjiro ka Gisozi kashyaga

May 24, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Mu gakiriro ka Gisozi hahiye

May 23, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Rwamagana-Mwulire:Hatashywe ikigo nderabuzima kizatanga serivisi z’Ubuzima ku barenga 33 936

May 30, 2023

Kayonza: Kutabona agakingirizo bishobora gutuma urubyiruko rukora mu bucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro rwandura Sida

May 28, 2023

Inkuru y’akababaro: Umuntu umwe yitabye Imana ubwo Agakinjiro ka Gisozi kashyaga

May 24, 2023

Kigali: Mu gakiriro ka Gisozi hahiye

May 23, 2023

Kigali: Dasso yafunzwe akurikiranweho icyaha cya ruswa

May 23, 2023

Umunyamakuru Ismael Mwanafunzi agiye kurongora umukobwa wahoze ayobora Radio ikomeye mu Rwanda

May 22, 2023

Kwibuka 29: ADEPR Kabeza bibutse abakirisitu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

May 21, 2023

Umugore yakoze igisa n’ubukunguzi mu biroli byo kumenya uko azaba ameze ari gushyingurwa napfa

May 18, 2023

Mu bitaro bya Kabgayi, Ibihombo biravuza ubuhuha

May 18, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In