Abantu 6 nibo bamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka yabaye ku munsi w’ejo ku cyumweru ku kinamba mu mujyi wa Kigali ubwo ikamyo yagwaga munsi y’umuhanda.
Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda SSP Rene Irere yasobanuye ko iyi mpanuka yari ikaze.
Agira ati:”Ni impanuka ikomeye yatewe n’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo ifite nimero ya RAD 421E yaje kubura feri ubwo yamanukaga mu muhanda Yamaha-Kinamba mu mudugudu w’Amizero Akagali k’Amahoro mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge igonga indi modoka y’ivatiri mbere y’uko ihanuka munsi y’ikiraro.
Abaganga bahise bagera aho impanuka yabereye batangira kwita ku nkomere.
SSP Irere yakomeje agira ati:”Abandi bantu bane bakomerekeye mu mpanuka nabo bajyanwe kwa muganga aho barimo gukurikiranwa.
SSP Irere yavuze ko iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’abantu bagera kuri 6 ikaba ari impanuka ikomeye ndetse ihitanye ubuzima bw’abantu bagera kur’uyu mubare utari muto.