I Kigali mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro umurongo unoze wo gukemura ibibazo abana bajyaga bahura nabyo buzabafasha kwitabwaho mu kubaha ubutabera n’ubuvuzi bukenewe bukaba buhuriweho n’inzego zinyuranye zifite aho zihurira n’ubuzima bw’umwana.
Ubu buryo buzatuma umwana wagize ikibazo ahabwa serivise zose akeneye kandi agakurikiranwa kugeza icyo kibazo n’ingaruka zigikomokaho birangiye
Umugwaneza Aime ahagarariye abana ku rwego rw’Akarere ka Gasabo avuga ko icyo ubu buryo buje gufasha mu gukemura ibibazo by’abana ariko izagabanya ibibazo by’ihohoterwa bajyaga bahura nabyo.
Agira ati:” Duhura n’ibibazo byinshi cyane, dusanga ubu buryo buzafasha kugabanya ihohoterwa rikorerwa abana kuko aho ntuye abana bagira ibibazo byinshi cyane, ababa ku muhanda, abaterwa inda zitateganyijwe abagira ibibazo byo mu muhanda, byose bitangirira mu rugo, iyo babuze urukundo rw’ababyeyi n’inama zabo niho byose bituruka”.
Akomeza agira ati:”Ikindi ni amakimbirane yo mu ngo, iyo ababyeyi bahorana amakimbirane bigira ingaruka ku bana kuko usanga wa mwanya wo kuganiriza no gukurikirana uburere bw’abana utaboneka bityo bakabangamirwa n’ayo makimbirane umwana akaba nk’uwatereranwe”.
Asoza agira ati:”Ibibazo byose abana bagira bitangirira mu rugo, ubu buryo rero nkurikije ibyo numvise bashaka kudufasha ihohoterwa ry’abana rizagabanuka kuko imbaraga z’inzego zitandukanye zizaba ziri hamwe mu kuturengera gusa numva aho gushyira intege cyane ku Babyeyi arukwita ku bana babo ariko abana nabo bakagira ikinyabupfura cyo kububaha no kubumvira”.
Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda Dr UWAMARIYA Valentine ari nawe watangije ku mugaragaro ubu buryo avuga ko bugamije kurinda umwana w’Umunyarwanda igihe yahuye n’ikibazo agafashwa.

Agira ati:”Amategeko arengera umwana arahari ariko mbere wasangaga bitagaragara neza, ukibaza uti inzego zibishinzwe zikorana gute, iyo umwana ahuye n’ikibazo afashwa ate, avuzwa ate? Aherekezwa ate? Ubu buryo rero buje gusubira umwana mu buzima busanzwe kugeza igihe ikibazo yahuye nacyo kirangirira”.
Akomeza agira ati:”Ubu buryo kandi buje gufasha kugira ngo hagati y’inzego habeho gukorana, habeho kwibaza ngo umwana wahuye n’ikibazo arafashwa ate gusubira mu buzima, ntibikuyeho uruhare rwa Minisiteri y’umuryango ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera umwana ariko nibura iyi gahunda izaba ishinzwe kumuha ubutabera n’ubuvuzi bukenewe igihe yahuye n’ikibazo kugeza akize”.
Iyi gahunda ikaba yatangijwe ku mugaragaro kur’uyu wa kane tariki ya 15/9/2023 i Kigali ikaba yarahawe insanganyamatsiko igira iti:”Gutangiza ku mugaragaro mu Rwanda uburyo bwo kurinda umwana ibibazo no kumuherekeza kugeza abivuyemo (Official Launch of the Rwanda National Child Protection Case Management Framework).
Kugeza ubu mu Rwanda imibare igaragazwa n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB y’abagiye bahohoterwa, yerekana ko uko imyaka yagiye ishira guhera mu mwaka wa 2018 -2021 ibyaha byo gusambanya umwana byagiye byiyongera aho byazamutse ku kigero cya 55%.
Abana bahohotewe muri rusange bangana n’ibihumbi 13,646 aho umubare w’abana b’abakobwa bahohotewe ungana na 13, 254 naho abahungu bakaba 392.
Intara iza kw’isonga ifite abana benshi basambanyijwe n’intara y’uburasirazuba yihariye 4,662 bihwanye na 36,2% mu gihe Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa kabiri n’abana 2,337 ibi kandi ngo bigaragaza ko mu baturage 1000 bo mu mujyi wa Kigali 4 muri bo baba barasambanyije abana.