Tuesday, October 3, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Kigali: Hatangajwe impamvu RFL yahindutse RFI hamurikwa n’ikirango cyayo gishya

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2023/09/08
in HOME, AMAKURU
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Icyahoze ari Laboratoire y’ibimenyetso bya gihanga ubu cyahinduye izina cyitwa Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera(RFI) izi mpinduka zikaba zaratewe no kuba iki kigo mu nshingano cyari gifite hariyongereyeho gukora ubushakashatsi no gutanga amahugurwa.

Kur’uyu wa kane tariki 7/09/2023 i Kigali ku cyicaro cy’Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera(RFI) habereye ikiganiro n’itangazamakuru aho Umuyobozi w’Iki kigo KARANGWA Charles yavuze ko icyahoze ari RFL ubu gisigaye cyitwa RFI aho ngo izi mpinduka zatewe no kuba iyi Laboratoire yarongerewe inshingano bityo ikajya ku rwego rwo hejuru ruzatuma mu byo yajyaga ikora haziyongeramo gukora ubushakashatsi no gutanga amahugurwa.

IZINDI NKURU WASOMA

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

Bwana KARANGWA Charles agira ati: “ Kuba twabaye RFI ni intambwe ikomeye cyane u Rwanda rwateye, kuko nirwo rwego rwa nyuma mu mikorere ya Forensic kandi baduhaye ubushobozi bwo kuba twakora ubushakashatsi kugira ngo duhangane n’ibibazo duhura nabyo muri sosiyete”.

Akomeza agira ati:”Uyu munsi ikoranabuhanga rigenda ryiyongera, uko ryiyongera rero niko natwe tugomba kujya imbere mu iterambere kugira ngo tubashe guhangana n’ibyaha bikomeye bigenda bituruka ku ikoranabuhanga, kuba rero dufite ishami ry’ubushakashatsi bizadufasha guhangana n’ibyo byaha by’ikoranabuhanga”.

Asoza avuga ko mbere bajyaga bakora ubushakashatsi buto bw’imbere muri Laboratoire ariko ubu bakaba  bahawe ububasha bwo kujya bakora ubushakshatsi bwo ku rwego mpuzamahanga ndetse bakaba banifashisha abandi bashakashatsi bo hanze kuko ubungo bazaba bafite ahantu ho gutangira amahugurwa n’aho gukorera ubushakashatsi”.

                                                     –DR. CHARLES KARANGWA-

Kugeza ubu hari ibihugu 12 bishaka gukorana n’u Rwanda mu byerekeye guhanahana amakuru n’ubumenyi mu gukusanya ibimenyetso nkenerwa mu gutanga ubutabera.

Iki kiganiro n’itangazamakuru cyanitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza Ibikorwa by’inzego z’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, Nabahire Anastase aho avuga ko kugira iyi Laboratoire byafashije igihugu kurasa ku ntego yacyo y’Ubutabera.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza Ibikorwa by’inzego z’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, Nabahire Anastase

Agira ati:”Kugira iyi Laboratoire n’insinzi ku Rwanda yo kugeza Abanyarwanda n’Abaturarwanda ku butabera bwihuse kandi bunoze, RFI ni inkingi ikomeye cyane kuko abajyaga bakora ibyaha hanyuma bakaruhanya mu nkiko, ubwo hazajya hifashishwa ibimenyetso byaturutse muri RFI ntibazongera kuruhanya”.

RFI ni Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera(RFI) ikaba itanga serivisi ya DNA ifasha mu guhuza umuntu n’ahabereye icyaha cg abo bafitanye amasano, Serivisi ya Toxicology ifasha mu gupima umuntu nk’igihe yarozwe, ikagaragaza kandi  ingano ya alcool iri mu maraso, Serivisi ya Digital Forensic ishinzwe gupima cyangwa kugenzura ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, Serivisi ya Forensic Medicine ikoresha ubuhanga bwa kiganga mu gusuzuma imibiri y’abitabye Imana hagamijwe kugaragazwa icyateye urupfu, n’izindi zigiye kwiyongeraho gukora ubushakashatsi no gutanga amahugurwa ku bijyanye n’izi serivisi.

Kugeza ubu ibibazo byakiriwe ari byinshi muri RFI ni iby’abana bafashwe ku ngufu batarageza imyaka y’ubukure cyane cyane abiga mu mashuri ya secondaire naho igihugu cyitabiriye cyane serivisi zitangwa n’iki kigo ni igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho bashaka kumenya amasano y’abana babo, kumenya amakuru y’ikoranabuhanga nka machine ziba zaribwe,….

-Uhereye ibumoso, Uhagarariye RIB, Nabahire Anastase (MINIJUST), Charles KARANGWA (RFI) n’uhagarariye inkiko-
Hamuritswe ikirango gishya cya RFI
Abayobozi bombi bishimiye iki kirango gishya

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bungutse umuhanzi mushya uzanye imbaraga zidasanzwe

October 3, 2023
1.4k
HOME

Burundi: Kubera Big Fizzo abarundi barakariye The Ben ari ku rubyiniro

October 2, 2023
1.4k
AMAKURU

Nyanza: Umusore yiyahuriye muri kasho

October 2, 2023
1.4k
HOME

Pasiteri yongwe yafunzwe, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’uburiganya

October 2, 2023
1.5k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In