Abagize imiryango ya Societe Civile mu Rwanda ubwo bari mu mahugurwa yateguwe n’umuryango Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO) bavuze ko imyumvire ya munyumvishirize ikwiye guhinduka maze aho kugwiza abantu mu magereza ahubwo hagashyirwa imbere ubuhuza no kumvikanisha abantu.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kur’uyu wa 15 Kamena 2022 ubwo abagize imiryango ya Societe Civile bari kumwe n’abashinzwe irangamimerere muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bahuriye mu mahugurwa yateguwe n’umuryango Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO), bakaganira ku bibazo birebana n’imbogamizi mu ikorwa n’ishyirwamubikorwa ry’ubuvugizi ku burenganzira bwa muntu.

Murora Suzane Ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kinyinya, icyo twungutse, twamenye imikorere ya sosiyete civile n’uburyo tugiye gukorana, twarushije kumenya uburyo bakoramo.
Dukeneye amaboko yabo kuko abaturage bavuga ko tutabakeumurira ibibazo ariko dukoranye nabo byadufasha kuko hari abaturage bahora mu manza bakumva ko babaye banayubu, twabagira inama bati mwe ntimujya mudukemurira ibibazo ariko nidushyira imbaraga hamwe na socite civile bizatanga umusaruro ushimishije haba kuri twe no ku muturage.
Naho NTEZIRYAYO Ephrem Umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta witwa Concern and Care for the nidy (CCN) avuga ko hakwiriye kwimakazwa umuco w’ubwumvikane kurusha kwirirwa mu manza kuko bitera ubukene n’amatiku.
Agira ati:”Hagiye habaho kutumva neza icyo imiryango itari iya leta igambiriye ariko dutangiye gukanguka bitewe no kugenda abantu dutekereza ku mbaraga zacu, nta cyagerwaho imbaraga za socite civile zigijwe yo, twagiye hamwe twegeranya ibitekerezo dufite umutwaro wo kugira ngo tube umwe twerekane imbaraga zacu mu gutanga umusanzu mu ikemuka ry’ibibazo”.
Akomeza agira ati:”Ibi twabikoze hagamijwe ko umuturage ahabwa imibereho myiza binyuze mu butabera”.
Ku bijyanye n’ubutabera umuturage wo mu Rwanda ahabwa NTEZIRYAYO avuga ko bukiri mu nzira ndende.

Agira ati:”Ubutabera bahabwa ni inzira ndende, turaharanira kugira ngo umuturage yere guhabwa ubutabera bw’igice, yere kuba nyamwigendaho, twagiye tugerageza gukora kandi hari icyo byatanze, amategeko yarahindutse, abaturage basanze nabo bagomba gutanga amakuru ihohoterwa rikagabanuka, ibibazo bigakemuka, ibindi bigakorerwa ubuvugizi”.
Nubwo bimeze gutyo ariko NTEZIRYAYO asoza avuga ko hakiri imyumvire ikwiye guhinduka aho agira ati:”Imyumvire ya munyumvishirize siyo yakemura ibibazo kandi natwe turabishyigikiye kuko turi muri gahunda yo kwimakaza ubutabera bwunga, ibi bigabanya abafungwa, bigabanya ubukene mu gihe ababyeyi basesagura amafaranga bagiye mu nkiko,…bityo igikemura ibibazo si ukujya mu nkiko ahubwo dusanga hakwiriye kubaho ubwumvikane”.
Mwananawe Aimable Umuyobozi mukuru w’Umuryango Ihorere Munyarwanda Organization ari nawo wateguye aya mahugurwa avuga ko bategura icyi gikorwa bagamije ko imyumvire yo kutiyumvanamo hagati ya Leta n’imiryango Itari iya leta icika.
Agira ati:”Uyu mushinga umaze imyaka itatu, warugamije kugabanya icyo twakwita kutiyumvanamo hagati ya Societe Civile na Leta, mbere wasangaga bataziranye, badahuza imikoranire,ikindi cyari ukuvuga tuti ese niba bagiye gukora ubuvugizi bazi inzira binyuramo, ibyo byose byari inkingi y’icyi gikorwa, ibyo byose kandi byagezweho kuri 70%”.
Akomeza agira ati:”Kwishishanya biri kugenda bigabanuka hagati y’izi nzego zombi, ibi bizana ubufatanye hagati yabo maze umuturage akabyungukiramo hagamijwe ko ibibazo bye bikemuka, iby’ubutaka, iby’ubutabera n’ibindi… kandi kugeza ubu umuturage nawe azi aho abariza ibibazo bye kuko yarakangutse”.
Avuga ko abaturage bakwiye kwimakaza umuco w’ubwumvikane aho kwishora mu nkiko kuko bigabanya ndetse bikanadindiza iterambere kuri we n’umuryango we.
Agira ati:” Kwishora mu nkiko bigabanya ubukene, igihari nukubigisha kugira ngo ntibahere mu ihangana ahubwo ibibazo byabo bikemuke binyuze mu biganiro no muri gacaca, uko ajya mu nkiko niko adatanga umusaruro akadindira mu iterambere n’umuryango we udasigaye inyuma.
Asoza akebura abari mu miryanago ya societe civile batinya kuvugira umuturage kujya batinyuka bakareka kwitinya ahubwo bagakurikiza amategeko n’ibimenyetso bakavugira umuturage.
Ni igikorwa cyateguwe n’uyu muryango wa Ihorere Munyarwanda Organization nk’uko bisanzwe biri no mu ntego zawo zo kwimakaza iterambere ry’umuturage hagamijwe ko ahabwa ubutabera buboneye kandi bwuzuye.
Ni igikorwa cyateguwe n’uyu muryango wa IMRO ufatanyije n’indi miryango nka HDI n’iyindi,…abitabiriye aya mahugurwa bakaba batandukanye biyemeje gutanga umusaruro n’umusanzu mwiza



.