Mu mugi wa Kigali mu murenge wa Kimironko, Imodoka yacitse feri maze igonga ibintu byose harimo n’abamotari 4 babiri bakaba bahise bashiramo umwuka.
Kuri uyu wa kane tariki 21 Nyakanga 2020 nibwo ,Imodoka itwara imizigo yacitse feri igeze mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, maze igonga abamotari bane, babiri bahita bapfa.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Yine n’Igice kuri uyu wa Kane.
Iyi modoka yari itwaye amabati bivugwa ko yacitse feri irimo kumanuka ituruka mu bice byo ku Bitaro bya Kibagabaga maze igonga abantu igeze hasi mu muhanda uva i Kinyinya ugana mu Kabuga ka Nyarutarama nk’uko tubikesha Igihe.
Bivugwa ko abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Kibagabaga kugira ngo bitabweho.