Kaminuza yitwa African Institute of Mathematical sciences( AIMS )ifatanyije na Na Airtel bahembye abarimu 600 baturuka mu turere 14 bagaragaje ko Ari indashyikirwa mu mibare no muri siyanse
Iyi ninshuro ya gatatu y’imihango yo gutanga ibihembo ,ni muri gahunda yo guhugura abarimu ba AIMS, iki gikorwa kigamije kuzamura ireme ry’ uburezi mu mibare na siyanse ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye.
Gahunda yo guhugura abarimu ishyirwa mu bikorwa mu turere 14 two mu Rwanda.
Prof Sam yala yavuzeko iyi gahunda igamije kuzamura ireme ry’ uburezi ,mu bumenyi bw’ikoranabuhanga ,ubwubwubatsi n’imibare (STEM) yagize Ati “kugeza ubu tumaze guhugura abarimu bagera ku bihumbi bitanu (5000) mu turere 14.
Gahunda yo guhugura abarimu ifite inkingi enye:
Inkingi yambere nuguhugura abarimu n’abatoza bakuru .
Inkingi ya kabiri ni ugutanga ibikoresho bifasha abarezi mu kwigisha harimo imfashanyigisho ndetse na smart classrooms.
Gutanga ibikoresho bikoreshwa muri laboratwari .

Dr Nerson Ndagijimana avuga ko gushima mwarimu ku budashyikirwa yagaragaje akoresha mu kwigisha, bimwubaka mo urukundo rwo gukomeza akazi ke ,agaha agaciro imvune akura mu kazi.
Iyi Kaminuza kandi yakoranye na Airtel Rwanda, Mastercard foundation mu guha abarimu ibikoresho by’ikoranabuhanga bizabafasha mu kazi kabo.
Avuga ko imibare ari ingenzi muri byinshi bityo ko abayigisha bagomba gufashwa kubona ibikoresho.
Umuyobozi wa Airtel Rwanda witwa Emmanuel Hamez avuga ko bahisemo gufasha abarimu kubona ziriya mudasobwa mu rwego rwo kubafasha kubona ibikoresho byo gukoresha ubushakashatsi.

Avuga ko imibare ari ingenzi muri byinshi bityo ko abayigisha bagomba gufashwa kubona ibikoresho.
Umwe mu barimu bahawe imashini n’ibikoresho by’ikoranabuhanga yashimiye ubuyobozi bw’iriya Kaminuza ndetse na Airtel kubera ko babonye umuhati akoresha mu kazi, bakabimuhembera.
Ati: ‘Numvise nishimye ubwo bampamagaraga ngo bampembe. Bizamfasha gukomeza gukora nitanga kugira ngo nteze imbere ubumenyi bw’abana nigisha.”

Iyi kaminuza nyafurika y’iminare na siyanse (AIMS) ikaba yafatanyije na Airtel, Mastercard foundation na REB mu guha ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo Mudasobwa na Murandasi bifite agaciro ka miliyoni 1,5.