Amakuru agera ku Ibendera.com aravuga ko ahahoze hitwa mu Gakinjiro ubu hakaba ari mu Gakiriro ka Gisozi hari gushya aho bivugwa ko iyi nkongi yaturutse ku kibazo cy’Umuriro w’amashanyarazi nk’uko tubikesha abariyo.
Ahari gushya ni mu Kagali ka Musezero mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, abariyo bakaba batangarije Ibendera.com ko iyi nkongi yaturutse ku bibazo by’umuriro w’Amashanyarazi.
Abariyo bavuga ko kugeza ubu umuriro ukomeje kwaka ndetse hakaba nta buryo bw’ubutabazi bari babona.
Abariyo kandi bavuga ko uku gushya kwaturutse kuri circuit kuko ngo instalation y’umuriro yari nshyashya ku buryo bitakabaye biteza inkongi y’umuriro.
Polisi n’abandi bayobozi bakaba bahageze mu buryo bwo kuba hafi y’abaturage no kubatabara.