Umugore w’umuzunguzayi wo mu Murenge wa Nyarugenge, yarwanye n’umunyerondo wari urimo kumubuza gukomeza gucururiza mu muhanda bimuviramo gukomereka mu buryo bukomeye.
Ibi byabereye hafi y’isoko ryo mu Karere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali.
Ababibonye bavuga ko ubwo umuzunguzayi yamburwaga ibyo yari arimo gucuruza yagahise afata ubugabo bw’umunyerondo wari ubimwambuye maze arabukanda maze we n’uwo mugore w’umuzunguzayi bagwa hasi bimuviramo gukomereka ku gutwi mu buryo bukomeye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yavuze ko camera zishinzwe umutekano zagaragaje ko uyu muzunguzayi yari yafashe ubugabo bw’umunyerondo wamubuzaga gucuruza, akomereka ubwo uwo muzunguzayi yitabaraga.
Iby’imirwano hagati y’abaturage bikomeje gufata indi ntera mu Rwanda, ni nyuma y’aho mu Ntara y’iburasirazuba mu minsi ishize naho havuzwe inkuru y’uwitwa Safari washyamiranye n’umudaso.