Perezida Kagame Paul yakiriye Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa bagirana ibiganiro byerekeye umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Kur’uyu wa 15/1/2018, Perezida Nicolas Sarkozy ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda bikaba biteganyijwe ko asura Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda RDB.
Uyu yayoboye igihugu cy’u Bufaransa kuva mu mwaka w’2007 kugera mu mwaka w’2012.
Igihe yari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy yasuye u Rwanda muri Gashyantare 2010, akaba ariwe mukuru w’igihugu cy’u Bufaransa wenyine umaze gusura u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nyuma y’ibiganiro agirana na Perezida Kagame, Perezida Nicolas Sarkozy arasura Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.
Umuntu yakwibaza niba uyu Sarkozy wahoze ayobora igihugu cy’ubufaransa ataba hari ubutumwa yazaniye Nyakubahwa Paul Kagame, dore ko igihe yari ayoboye igihugu cye aribwo umubano w’ibihugu byombi warimo uzamuka ariko ukaza gusubira inyuma cyane avuye ku butegetsi.
Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa mu kiganiro n’Abanyamakuru muri Village Urugwiro tariki ya 25 Gashyantare 2010, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagize ati:“Turazirikana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yabaye mu Rwanda.”
Sarkozy yakomeje agira ati:“turemera amakosa yakozwe n’Abanyapolitiki b’u Bufaransa, hari amakosa yakozwe muri Opération Turquoise, hari uruhare rw’umuryango mpuzamahanga, Ababiligi na Loni”.
Ibihugu byombi bikaba biteye intambwe nzira kandi ibaye iya mbere nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yanditswe na AGASIMBI Ornella