Umugore utuye ahitwa Rwarutabura mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, yarwaniye mu muhanda n’umugabo we nyuma yo kumusanga ari gusambana n’indaya hanze y’akabyiniro gaherereye hafi ya Cosmos.
Ahagana mu rukerera rwo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2022, nibwo uyu mugore yaguye gitumo umugabo we ari gusambanira inyuma y’akabyiniro kitwa Bauhaus.
Abatangabuhamya babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yari yasohokanye n’umugabo we bafitanye abana babiri ariko nyuma akaza kumubura ubwo yari arimo kubyina, ahita atangira kumushakisha aba aribwo amusanga ari gusambana n’indaya inyuma y’akabyiniro.
Bemeza ko uyu mugore yashakishirije mu byumba byose umugabo we aramubura, ahita yigira inama yo kujya kumurebera hanze.
Kayinamura Eric utuye mu Kagari ka Rwampara, Umurenge wa Nyarugenge, yavuze ko yatunguwe n’uburyo uyu mugore yarwaniye mu ruhame n’umugabo we bapfa kumuca inyuma.
Yagize ati “Yari ari gusambanira n’indaya hano ku ruhande rw’akabari k’aba-Rayon ujya kuri ruriya rusengero ariko ngo yari adomokanye na yo [indaya] asize umugore we hirya.”
Yakomeje agira ati “Tubona batangiye gutimbagurana twihutira kubakiza n’iby’uko ari umugore n’umugabo tubimenye nyuma.”
Mukamugema Liliane warwanye n’umugabo we yahishuriye IGIHE ko atari inshuro ya mbere amufashe asambana.
Ati “Ibaze umuntu wari umbwiye ngo agiye kwihagarika agahita afata inzira akajya gusambana n’indaya? Ariko kuko nari nakomeje kubona bavugana banabyinana cyane, nahise mbikeka, indaya zindi ziba ari zo zimbwira ko amutambikanye”.
Yongeyeho ko yasanze umugabo yambaye agakingirizo, anashimangira ko umugabo abikora kugira ngo batane bitewe n’uko yamubwiye ko batazigera basezerana imbere y’amategeko.
Gusambanira mu nzira si ibintu bishya i Nyamirambo kuko umugabo ubihakoreye yishyura amafaranga make ugereranije n’ayo atanga iyo abikoreye mu macumbi cyangwa se ku ndaya babikoranye.