Umujura yibye telefoni maze nyirayo amuteza inzoka iramunigagura
Mu mujyi wa Kigali mu kagari ka Kagugu mu mudugudu wa Muhororo haravugwa inkuru y’umugabo wateje umusore inzoka zikamwizingira mu ijosi zikamuniga.
Uyu musore ngo intandaro y’ibi nuko ngo yibye telefoni y’uyu mugabo. Abantu babonye ibi ntibatangaza niba inzoka zanigaguye uyu muhungu ari impiri, insharwatsi cyangwa inshira gusa batangaza ko uyu mugabo yanizwe n’inzoka zo mu bihuru kugeza agaruye telephone yari yibye.
Uyu mugabo wari wibwe telefoni wiyita umuvuzi akaba yahise atabwa muri yombi na polisi abaturage bakavuga ko niba ari umuvuzi wemewe koko yarekurwa akabakiza ibisambo byabayogoje.
Uyu mugabo akaba ngo yafashwe amaze kunywa inzoga yari aguriwe nuwo yari agiye kugaruriza television ye nawe bamwibye.
Ababonye ibyabaye batangarije BTN TV dukesha iyi nkuru ko batunguwe no kubona izi nzoka zigenda mu muhanda ari eshatu zigiye gushakisha uyu musore wari wibye telefoni ya nyirazo, aho bikekwa ko uyu wiyita umuvuzi yaba atunze izi nzoka nk’uko umuntu yorora andi matungo asanzwe.