Umusore yataye umukunzi we bari basohokanye mu kabari hamwe n’igikundi cy’abakobwa bane yari yazanye, abasaba kwiyishyurira ibyo banyoye n’ibyo kurya bari bafashe babura ubwishyu telefone zabo zirafatirwa.
Ibi byabereye mu Kabari gaherereye mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi.
Uyu musore utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara avuga ko kur’uyu wa Gatandatu yari yapanze guhura n’umukunzi we nyuma y’akazi bagasangira nkuko bari basanzwe babikora, uyu musore ngo yaje gutungurwa ubwo yabonaga umukunzi we, aje azanye n’igikundi cy’abakobwa bane b’inshuti ze.
Nk’uko tubikesha Ibyamamare, ngo Umwe muri aba bakobwa yavuze ko uyu mukobwa yabazanye aje kubereka umukunzi we kuko ngo bari bafite n’ikindi kirori nacyo cy’umwe muri bo bagombaga kwitabira nyuma yo kuva aha ngaha nawe akajya kubereka umukunzi we.
Aba bakobwa ngo bakihagera basanze uyu musore yashyirishijeho inkoko n’amasahane abiri y’ifiriti yagombaga gusangira n’uyu mukunzi we, aba bakobwa uko ari bane nabo basabye gukorerwa komande nkiyo uwo musore yari yakoresheje, abo mu gikoni ngo bahise bongeraho inkoko Eshatu n’amasahane ane y’ifiriti.
Uyu mukobwa wari mu bihe byiza n’umukunzi we, yahise atumiza n’ibyo kunywa aho yatse inzoga ya Heiniken, abakobwa babiri nabo baka inzoga nk’iyo uwo mukobwa yari yatse, abandi babiri baka inzoga zipimwa mu turahuri aho akarahuri kamwe kagura amafaranga ibihumbi bitanu (5000).
Uyu musore byagaragara ko atishimiye ko umukunzi we yazanye n’abantu atashyize mu mubare ngo yabaretse barisanzura hageze igihe cyo kwishyura yegera uwabakiriye amubaza amafranga bagomba kwishyura abwirwa ko bagomba kwishyura ibihumbi 87 500frw.
Ushinze aka kabari yagize ati: “Uwabakiriye yambwiye ko bagomba kwishyura ibihumbi 87500frw, nyamara yemera kwishyura ibyo yatumye mbere ahita afata akamoto arataha ntiyanabasezera kuko wabonaga ko yababaye”.
Uwabakiriye ngo yahise aza abwira ba bakobwa ko umusore yishyuye ibyo yatumije ndetse akaba ahise agenda bityo nabo bagomba kwiyishyurira.
Ibi bimaze kugenda gutya nibwo wa mukobwa yatangiye guhamagara umukunzi we ashaka kumubaza ibyo abakoze, umusore yamuhamagaye nk’inshuro 10 yanga gufata telefone, nyuma byabaye ngombwa ko aba bakobwa biyishyurira ariko muri bose ntawarufite amafaranga yo kwishyura ibyo bariye.
Byarangiye aba bakobwa telefone zabo zifatiriwe aho bagomba kuzazisubizwa bishyuye amafaranga yose bakoresheje muri akaka kabari.
Uyu musore yavuze ko ngo icyamurakaje ndetse kikamutera gufata uyu mwanzuro ukomeye aruko uyu mukobwa yashatse kumukura ibyinyo akazana aba bagenzi be atabimuteguje kugira ngo yitwaze amafaranga menshi nyamara ku rundi ruhande umukobwa we ngo yashakaga gutungura umusore akamwereka inshuti ze.
Hari abarebera hafi iby’aba bombi bavuga ko urukundo rw’aba bombi rushobora kurangirira aha ngaha.