Umunyamakuru Anaclet NTIRUSHWA yarushinze na NDAYISHIMIYE Florence Umukobwa bamaze igihe bakundana bemeranya kubana akaramata, ubukwe bwabereye mu mujyi wa kigali kur’uyu wa 20 Werurwe 2021.
Ni ubukwe bwari bubereye ijisho ugereranyije n’ibihe bya Covid 19 u Rwanda n’isi yose turimo aho bwitabiriwe na bamwe mu banyamakuru batandukanye ndetse n’abandi bantu banyuranye.
Ni nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera kuwa 12 Werurwe 2021 ibirori nabyo byitabiriwe n’abantu benshi.
Uyu munsi rero kuwa 20 Werurwe 2021 hari hakurikiyeho gusezerana imbere y’Imana no gukora indi mihango yose y’ubukwe.
Imihango yo gusaba no gukwa mur’ubu bukwe yabereye muri salle y’inyubako y’urwego rw’Abanyamakuru bigenzura RMC iherereye i Remera hafi ya stade amahoro.
Naho gusezerana imbere y’Imana byabereye ku rusengero rushya rwa ADEPR Remera ruhereye munsi gato ya Stade Alena aho abageni bavuye bajya kwifotoreza kimironko ahanzi nko ku Muzungu hanyuma bakavayo bajya muri reception yabereye aho imihango yo gusaba no gukwa yabereye nk’uko twabivuze haruguru.
Ubu bukwe bwitabiriwe na BYISHIMO Espoir umunyamakuru wa Autentic Radio, KWIZERA Janvier umunyamakuru wa Ukuri.rw na Aime Desire IZABAYO wa Domanews wanamwambariye hamwe na Dudestin wa Rwanda talent.
Ni ubukwe kandi bwatambutse imbonankubone (live) kuri Youtube ku IBENDERA TV.
Tubifurije kuzagira urugo ruhire!
KURIKIRA VIDEO HANO HASI WIHERE IJISHO:
BYUKUSENGE Theophile @Ibendera.com