Mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro haravugwa inkuru y’umuturage wakomerekejwe bikomeye n’abantu bamuteze ari mu nzira agenda bakamuhondagura hafi kumwica, bakamutwara telefoni ndetse n’imodoka ye bakayangiza.
Ibi byabereye mu Murenge wa Gatenga, Akagari ka Nyanza, mu mudugudu wa Sabaganga, ubwo umuturage witwa Ngarambe Alfred wari mu modoka n’umugore we batashye, bategewe ku gipangu cyabo n’abantu bataramenyekana, ndetse bakomeretsa umugabo.
Uyu wakorewe ubugome yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko abamuhemukiye bari babanje kumukurikira bisa n’aho ari abantu bamuzi.
Yagize ati:“Baje badukurikiye kugera mu rugo hanyuma umwana arimo akingura ku gipangu, baba bahingutse ku madirishya y’imodoka n’inyundo n’imihoro, madamu ni we wari utwaye imodoka, bakubita umuryango bahita bamufatiraho umuhoro”.
Akomeza agira ati:”Nanjye nagiye gusohoka bahita bankubita ikirahuri, bankubita inyundo, nyuma y’inyundo bahita bazana umuhoro utyaye batema intoki z’ikiganza, nyuma bagaruka gukubita inyundo mu mutwe, nkingaho akabako, ya nyundo ifata akabako.”
Abo bajura ngo bageraga kuri 4, uyu muturage ngo yahise abajugunyira telefoni, ndetse ngo baje gutabarwa n’umuturage avuza induru ariko umwe muri abo bajura amwirukaho n’umuhoro ashaka kumutema.
Ibi ngo bikimara kuba abasirikare babashije kuhagera ariko ntibabona umujura n’umwe mur’aba bose.
Ngarambe wahise ajya kwipfukisha, ngo ageze kwa muganga yamenye ko abajura banateze undi muturage baturanye na we bamwambura telefoni.
Agira ati:“Ibibaye hano iwacu, hari n’ahandi hepfo yo mu rugo naho bateze umuntu, umugore ava mu modoka asohokana umwana ariruka, umugabo basigara bamukubita, na we yabahaye telefoni, irondo ry’umwuga ntacyo ritumariye”.
Kugeza ubu uyu muturage akaba akomeje kwivuza kuko yakomerekejwe bikomeye gusa ku birebana n’abajura ngo ntawigeze afatwa cyangwa ngo amenyekane.