Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Hon. Dr Frank Habineza yasabye urubyiruko rwo mur’iri Shyaka guhuza ubumwe kugira ngo bazitware neza mu matora y’Abadepite n’aya Perezida wa Repubulika azaba umwaka utaha wa 2024.
Kur’uyu wa 16 Nzeli 2023, mu mujyi wa Kigali hateraniye inama y’Urubyiruko rukomoka mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR (National Youth Greens Congress) ruturuka mu Ntara zose z’u Rwanda n’umujyi wa Kigali aho basabwe kugira ubumwe kugira ngo bazitware neza mu matora azaba umwaka utaha ariko no muri gahunda yo kwagura ishyaka ryabo.
Ibi babisabwe n’Umukuru w’iri shyaka, Hon. Dr Frank Habineza aho Agira ati:”Nk’uko mubizi imbaraga z’igihugu ni urubyiruko akaba ariyo mpamvu tumaze igihe dutegura uru rubyiruko kuva umwaka ushize dushyiraho inzego z’urubyiruko, uyu munsi twahuje urubyiruko ruhagararira urundi mu gihugu cyose, tugamije kurwigisha ku bumwe n’ubwiyunge kubera ko urubyiruko rwagize uruhare mu guhungabanya no kongera kubaka ubumwe bw’abanyarwanda”.

Akomeza agira ati:”Turi kuruhugura rero kandi turizera ko ruhuguwe neza rwazafasha kubaka igihugu, rero turi kubahugura mu buryo bwo gushyiraho inzego zabo ariko cyane cyane twibanda mu kubategura ku buryo bagomba kuzagira uruhare mu matora azaba mu mwaka utaha muzi ko hazaba amatora y’abadepite n’aya Perezida wa Repubulika kandi turifuza ko bazabigiramo uruhare”.
Asoza avuga ko aya mahugurwa aje muri gahunda yo kubategura uko bazitwara mu matora, uko bazaganiriza abaturage ariko bikaba ari no muri gahunda yo kwagura ishyaka.
Murenzi Jean de Dieu uyobora urubyiruko rwa DGPR ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yavuze ko inyigisho z’ubumwe n’ubwiyunge bahawe ari ingirakamaro kuko zizabafasha mu buzima bwabo ariko no mu buzima bwo guteza imbere ishyaka ryabo.

Agira ati:”Izi nyigisho ni ingirakamaro, urabona mu mwaka utaha turimo kwitegura amatora, tugomba rero kuba twiteguye neza kandi hakiri kare kandi turizera ko tuzayatsinda nkurikije uko twiteguye”.
Asoza asaba urubyiruko rwose yaba urwo muri Democratic Green Party of Rwanda ndetse n’urundi kubakira ku bumwe, bagaharanira ko imbaraga zabo zaba iziteza imbere igihugu cyabo, bakarangwa no kubaha, kumvira no kwirinda ibiyobyabwenge.
Uretse urubyiruko rw’iri Shyaka mu turere twose tw’u Rwanda iyi nama yanitabiriwe n’abashyitsi batandukanye aho twavuga abavuye muri Green Party ya Suwede, muri Green Party ya Danmark, Kenya na RDC…
Hari kandi n’intumwa ya Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu Bwanda Evode wasabye uru rubyiruko gusigasira ubumwe n’ubwiyunge maze bakubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.
Iyi nama ikaba yatangijwe ku mugaragaro kur’uyu wa 16 Nzeri aho igomba gusozwa ku ya 17 Nzeri 2023 ikazasozwa uru rubyiruko rwitoyemo abayobozi barwo.


