Nyuma y’uko urubyiruko rwakomeje kuvuga ko ruhura n’ikibazo cyo kutabona akazi, urubyiruko rwagiriwe inama yo kujya rutekereza ku kwihangira akazi rukiri ku ntebe y’ishuri.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi Madame Irere Claudette ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku banyeshuri barangiye muri IPRC KICUKIRO.
Ni ibiroli byabaye kur’uyu wa 13/05/2022 ku kibuga cy’imyidagaduro cya IPRC KICUKIRO giherereye mu mujyi wa Kigali aho uru rubyiruko rwasabwe kujya rutekereza kabiri, aha rukaba rwasabwe kujya rutekereza mbere yo guhitamo umwuga wo kwiga hanyuma kandi bibutswa kujya batekereza no kuba batangira guhanga akazi cyangwa gushyira mu bikorwa ibyo bize bakiri ku ntebe y’ishuri.
Madame Irere Claudette agira ati:” Mbere kwiga imyuga wasangaga ari ibintu bifatwa nk’ibiciriritse muri sosiyete ariko mwebwe turabasaba ngo mugende mukore mwiteze imbere, bityo na bamwe bagifite imyumvire itari myiza ku mashuri y’imyuga babicikeho”.
Asoza asaba aba basoje amasomo kujya kujya batekereza ku kazi na mbere y’uko basoza amashuri ndetse bagahesha agaciro imyuga bize biteza imbere ndetse bakanahamagarira abandi kugana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kuko uwayize atajya ahura n’ubushomeri.

Abasoje amasomo ni abanyeshuri babarirwa mu gihumbi kuzamura aho harimo abasore n’inkumi bize ibijyanye n’imyuga inyuranye nukuvuga gusudiro, ubwubatsi, amashanyarazi n’ibindi,….
KURIKIRA VIDEO HANO WIHERE IJISHO UKO BYARI BYIFASHE: