Munyaneza Francine Umunyarwanda akaba n’umuyobozi w’uruganda yise Munyax Eco rukora ibijyanye n’amashanyarazi na Oluwatomi Solanke Umunyanijeriya akaba n’umuyobozi w’uruganda rwa Trove Finance rutanga serivisi zijyanye n’Imali bahamya ko bakavuga ko ubu aheza bageze hakwiye kubera urugero rwiza abatoya.
Francine Munyaneza ni Umunyarwandakazi akaba yaratangije uruganda yise Munyax Eco rutanga amashanyarazi, mu Kiganiro yagiranye na Ibendera.com yavuze ko yatangiye uru ruganda anyura mu bikomeye ndetse akaba yaragendaga rimwe na rimwe ahura n’abamuca intege ariko agakomeza kwigirira icyizere. Avuga ko yagize igitekerezo cyo gushinga uru ruganda nyuma yo kubona muri Africa hari ikibazo cy’abantu bahura n’ibibazo byo kutabona umuriro w’amashanyarazi.
Francine avuga kandi ko afite gahunda yo gutinyura abagore bakiteza imbere bahangana n’ihindagurika ry’ikirere kandi akabafasha kuzamura iterambere ryabo aho avuga ko iyo akora ibikorwa nk’ibi aba agamije gutanga urugero rwiza ku rubyiruko rw’ejo hazaza.
Asoza avuga ko kugeza ubu abasaga ibihumbi 10 bo mu Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’uburundi babonye amashanyarazi binyuze kuri Munyaex Eco.
Ni ibintu ahuriraho na Oluwatomi Solanke Umunyanijeriya akaba n’Umuyobozi w’uruganda rwitwa Trove Finance rutanga serivisi z’imali akaba avuga ko ubwo yatangiraga gushinga uru ruganda yahombye inshuro nyinshi ariko akirinda gucika intege agakomeza kugerageza ubu bikaba byaraje gukunda.
Avuga nyuma yo kubona impamyabumenyi mu bijyanye n’ubutabire (chimie) yakuye muri kaminiza ya Lagos muri Nigeria yatangiye kwikorera aho yashinze kampani ikora ibijyanye n’imali aho abanyanijeriya bashobora kugura imigabane bakayicuruza muri America n’ahandi aho kugeza ubu abasaga 200 000 bamaze kwiteza imbere binyuze muri iyi kampani ye.
Avuga ko iyo aza gucika intege bitewe nuko yatangiye ubu ntacyo aba yaragezeho agahamagarira urubyiruko kujya rwitiyuka kandi rwahura n’inzitizi mu ishoramali rukirinda gucika intege.
Aba bombi ni bamwe mu bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa rya Africa’s Business Heroes aho buri mwaka hatoranywa imishinga y’abantu 10 bahabwa amafranga angana na miliyoni imwe n’igice y’amanyamerika (1,5 million) bikaba biteganyijwe ko abazatsinda iri rushanwa mur’uyu mwaka bazatangazwa mu kwezi kwa 11/2022 .
Iri rushanwa rya Africa’s Business Heroes ni irushanwa rigamije gutera inkunga abikorera mu ngeri zose by’umwihariko muri Afrika rikaba riterwa inkunga na fondasiyo ya Jack Ma na Alibaba aho rigamije kuzamura iterambere ry’umugabane wa Afrika aho abantu 10 bose umwe azahabwa 100 000$ naho igisonga cya 1 (first runner up) agahabwa 250 000$ igisonga cya 2 agahabwa 150 000$ .


Kugeza ubu hakaba hategerejwe kumenya abantu 10 bazahabwa ibihembo by’uyu mwaka aho kuva iri rushanwa ryatangira mu myaka 10 ishize ubu abamaze guhabwa ibihembo ari abantu 100 rikaba ryaratangiye biturutse ku rugendo Jck Ma yakoreye muri Africa mu mwaka wa 2017 agatungurwa n’igikorwa cy’umwana muto wari wakoze umushinga utanga ingufu z’amashanyarazi .