Abitabiriye amahugurwa y’iminsi 3 irebana no gusobanukirwa imikorere n’ubumenyi ku bijyanye n’ibipimo by’umutungo kamere baravuga ko bizabafasha guhangana n’ibihe by’ihindagurika ry’ibihe u Rwanda rukunda guhura nabyo
Kuva kur’uyu wa mbere tariki 30/05/2022 i Kigali mu Rwanda hateraniye amahugurwa y’iminsi 3 agamije kongerera ubumenyi abayitabiriye ku bumenyi bw’ibipimo by’umutungo kamere yateguwe n’umuryango w’ikigo gishinzwe gufata amakarita n’ibipimo bijyanye n’umutungo kamere (RCMRD).
Mu Rwanda, Icyi kigo gikorana na Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi mu gukurikirana umusaruro w’ibihingwa, amashuri mu gushishikariza abana bakiri mu mashuri mato kwiga inyigisho za siyansi, ikigo gishinzwe ubutaka mu bijyanye no gukora amakarita ajyanye n’imiterere y’ubutaka mu gihugu ndetse na Meteo Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa RCMRD, Dr Emmanuel Nkurunziza, yavuze ko u Rwanda rumaze kungukira byinshi muri iki kigo mu nzego z’ubuhinzi, umutungo kamere n’izindi.
Avuga ko hari umushinga RCMRD ifitanye na Minisiteri y’ubuhinzi wo gukurikirana imibereho y’ibihingwa, kugira ngo bifashe mu kumenya umusaruro uzavamo hakiri kare niba hari igiteganyijwe gikorwe kare.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Space Agency, Col Francis Ngabo, yavuze ko bagiye gukorana na RCMRD mu kuzana serivisi z’icyogajuru zishobora gutanga amakarita mu gihe gito.
RCMRD ni Umuryango washyizweho mu mwaka w’1975, ukaba ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya, ugizwe n’ibihugu binyamuryango 20 byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, birimo Botswana, Burundi, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Kenya, Lesotho, Malawi, Ibirwa bya Maurice, Namibia, u Rwanda, Ibirwa bya Seychelles, Somalia, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Sudani, Swaziland, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe.
Aya mahugurwa akaba ahuje uyu muryango n’abafatanyabikorwa bawo bo mu Rwanda ndetse bikaba bivugwa ko aya mahugurwa ashobora kuzarangira mu Rwanda akomereza no mu bindi bihugu nk’u Bugande.