Ubuyobozi bwa Network Bar and Restaurant iherereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, buratabaza nyuma y’aho Polisi ibatwaye ibyuma bya muzika, bagashinja umuturanyi wabo ko ariwe ubiri inyuma.
Kur’icyi Cyumweru tariki 08 Mutarama 2023, mu masaha ya saa cyenda z’amanywa, nibwo Polisi y’u Rwanda yageze muri aka kabari, isaba umwe mu bakozi bako gucomora ibyuma by’umuziki kuko ngo bibangamira abaturanyi, iranabitwara.
Umwe mu bakozi b’aka kabari witwa Placide Munyanziza, yavuze ko intandaro y’ibi ari umwe mu baturanyi babo ufite alimentation imbere yabo, akanacururizamo inzoga, aho ngo bamaze iminsi batumvikana biturutse ku ishyari ry’uko atakibona abanywi nk’uko byahoze, aho ngo benshi bigira muri Network Bar and Restaurant.
Uyu agira Ati: “Byose bituruka ku ishyari kuko iyo abonye hano dufite abakiriya iwe ntabahari, nibwo atangira guhamagara ngo turimo kumusakuriza, ikindi kandi yigeze kunyibwirira ubwanjye ngo uzi icyo ndicyo, ngo ako kabari nagakuraho byaba na ngombwa nkazana n’imashini zikagahinga.”
Amakuru avuga ko ngo iki kibazo bafitanye n’uwitwa Karake Mwewusi n’inzego z’ibanze haba Umudugudu, Akagari n’Umurenge bagerageje kubumvikanisha basaba aka kabari kujya kazimya umuziki bitarenze saa yine z’ijoro, akibaza impamvu baje gutwara ibikoresho byabo ku manywa, ari naho ahera avuga ko ari akarengane, bagasaba ko barenganurwa.
Mu gushaka kumenya icyo Karake Mwewusi avuga kuri uku kutumvikana n’abaturanyi, twamuhamagaye kuri telefoni ye igendanwa ariko ntiyatwitaba, kugeza ubwo dusohoye iyi nkuru, tukaba tubizeza ko mu gihe yaramuka yemeye kugira icyo avuga kur’icyi kibazo twazakibagezaho.
Icyakora bamwe na bamwe bakaba basaba ko mu gihe hagiye gutwarwa ibikoresho nk’ibi biturutse ku rusaku hajya hifashishwa ibikoresho bipima urusaku dore ko polisi ibifite bikaba byarinda uku kutumvikana no gushyamirana hagati y’abantu bamwe n’abandi.

Turacyagerageza kuvugana n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera kugira ngo tumenye intandaro y’iri twarwa ry’ibi byuma niba koko byarasakuzaga cyangwa niba hari indi mpamvu yatumye bitwarwa.