Tuesday, September 26, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Kigali:Ubuyobozi bwa Network Bar and Restaurant buratabaza

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2023/01/09
in HOME, AMAKURU
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Ubuyobozi bwa Network Bar and Restaurant iherereye i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, buratabaza nyuma y’aho Polisi ibatwaye ibyuma bya muzika, bagashinja umuturanyi wabo ko ariwe ubiri inyuma.

Kur’icyi Cyumweru tariki 08 Mutarama 2023, mu masaha ya saa cyenda z’amanywa, nibwo Polisi y’u Rwanda yageze muri aka kabari, isaba umwe mu bakozi bako gucomora ibyuma by’umuziki kuko ngo bibangamira abaturanyi, iranabitwara.

IZINDI NKURU WASOMA

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

Umwe mu bakozi b’aka kabari witwa Placide Munyanziza, yavuze ko intandaro y’ibi ari umwe mu baturanyi babo ufite alimentation imbere yabo, akanacururizamo inzoga, aho ngo bamaze iminsi batumvikana biturutse ku ishyari ry’uko atakibona abanywi nk’uko byahoze, aho ngo benshi bigira muri Network Bar and Restaurant.

Uyu agira Ati: “Byose bituruka ku ishyari kuko iyo abonye hano dufite abakiriya iwe ntabahari, nibwo atangira guhamagara ngo turimo kumusakuriza, ikindi kandi yigeze kunyibwirira ubwanjye ngo uzi icyo ndicyo, ngo ako kabari nagakuraho byaba na ngombwa nkazana n’imashini zikagahinga.”

Amakuru avuga ko ngo iki kibazo bafitanye n’uwitwa Karake Mwewusi n’inzego z’ibanze haba Umudugudu, Akagari n’Umurenge bagerageje kubumvikanisha basaba aka kabari kujya kazimya umuziki bitarenze saa yine z’ijoro, akibaza impamvu baje gutwara ibikoresho byabo ku manywa, ari naho ahera avuga ko ari akarengane, bagasaba ko barenganurwa.

Mu gushaka kumenya icyo Karake Mwewusi avuga kuri uku kutumvikana n’abaturanyi, twamuhamagaye kuri telefoni ye igendanwa ariko ntiyatwitaba, kugeza ubwo dusohoye iyi nkuru, tukaba tubizeza ko mu gihe yaramuka yemeye kugira icyo avuga kur’icyi kibazo twazakibagezaho.

Icyakora bamwe na bamwe bakaba basaba ko mu gihe hagiye gutwarwa ibikoresho nk’ibi biturutse ku rusaku hajya hifashishwa ibikoresho bipima urusaku dore ko polisi ibifite bikaba byarinda uku kutumvikana no gushyamirana hagati y’abantu bamwe n’abandi.

Network Bar & Restaurent

Turacyagerageza kuvugana n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera kugira ngo tumenye intandaro y’iri twarwa ry’ibi byuma niba koko byarasakuzaga cyangwa niba hari indi mpamvu yatumye bitwarwa.

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

September 25, 2023
1.5k
HOME

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

September 25, 2023
1.4k
HOME

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023
1.4k
HOME

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZIGEZWEHO

Abamotari bakoresha Moto za Spiro bagiye kujya bishyurirwa Mutuelle

September 25, 2023

Ngororero: Umukobwa aratabaza nyuma yo guhemukirwa n’uwo yihebeye

September 25, 2023

Mu rukiko Kazungu yatanze umukoro ku mucamanza wamuburanishije

September 22, 2023

Eden Care, igisubizo mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga

September 22, 2023

Kigali: Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya DGPR rurasabwa kugira intego ihamye

September 17, 2023

Kigali: Hashyizweho umurongo wo gukemura ibibazo by’abana bahohoterwa

September 17, 2023

Hamenyekanye abahanzi bazataramira abantu mu gitaramo cyiswe”Tujyane Mwami”

September 14, 2023

Abafite ubumuga barasaba guhabwa agaciro mu rusengero

September 12, 2023

Ntibisanzwe! Perezida wa Amerika na Bagenzi be bagaragaye mu ruhame batambaye inkweto

September 11, 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • UBUZIMA
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In