Saturday, March 25, 2023
  • Login
IBENDERA.COM
Advertisement
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
No Result
View All Result
IBENDERA.COM
No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO
Home NTIBISANZWE HOME

Koperative A.T.A.K ikorera ku kibuga cy’indege i Kanombe yajyanwe mu nkiko

Anaclet NTIRUSHWA by Anaclet NTIRUSHWA
2023/02/16
in HOME, AMAKURU
0
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on Twittershare on googleshare on whatsap

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative A.T.A.K itwara abagenzi ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe bajyanye iyi koperative mu nkiko ku bw’igihombo bagize nyuma yo guhagarikwa mu kazi (gutwara abagenzi) mu gihe kirenga umwaka.

Bamwe mur’aba banyamuryango bavuga ko iyi koperative A.T.A.K yatangiye kugirana ibibazo n’abanyamuryango bayo nyuma y’aho Koperative iyobowe na Nyirahabimana Chantal wari usanzwe ari umukozi wa Bank of Africa wirukanwe ndetse bagashimangira ko yahawe izi nshingano ashimirwa ko mbere ubwo yari umukozi wa Bank  yafashije iyi Koperative kubona inguzanyo.

IZINDI NKURU WASOMA

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

Aba banyamuryango kandi bemeza ko kuva ubwo Nyirahabimana Chantal yahise atangira gusenya koperative biyishora mu nkiko kuko yashatse guhindura  uburyo bwari bwarashyizweho busanzwe bwifashishwa n’abanyamuryango mu kuyobora iyi Koperative.

Bavuga ko ku ikubitiro yabanje gushyiraho inzego zipyinagaza abanyamuryango, bamwe batangira guhagarikwa mu gihe cy’amezi nta cyaha bakoze, abandi batangira gucibwa amafaranga y’amande nta cyo baregwa n’ibindi…..

Nyuma yo kubona ako kajagari, inteko rusange yarateranye ibifashijwemo n’ubuyobozi bwa RCIA yemeza ko bagomba kumuhindura maze asimbuzwa Rtd Lt Col John Ndengeyinka.

Aba banyamuryango bashimangira ko amakosa Chantal yasize akoze yagejeje koperative A.T.A.K mu nkiko.

Twagerageje kuvugisha uyu muyobozi mushya Rtd Lt Col John Ndengeyinka,ariko yirinze kugira icyo atangaza ku karengane bamwe mu banyamuryango bashinja iyi koperative kubakorera.

Ubu buyobozi bwaje kubona ko ibyo baburana nta shingiro bifite  bihutira guhindura amategeko yari asanzwe agenga iyi koperative kuko babonaga ko nta ngingo n’imwe ibarengera. Ayo mategeko yahinduwe mu mwaka wa 2022 mu kwezi kwa 9 taliki 29 kandi aba banyamuryango barega bari baramaze kwiyambaza inkiko mu kwezi kwa 8 uwo mwaka wa 2022.

Ibyo byose bikabatangaza uburyo hakorwa amategeko imbere ya noteri ariko ntibemeze abanyamuryango batoye iryo tegeko.

Ibi byose ngo bibatera kwibaza ukuntu umuntu agura imigabane bakamureka akajyamo agakora nyuma y’igihe gito akirukanwa muri Koperative  bigaragaza ko ubuyobozi budahuza mu gufata ibyemezo.

Urugero batanga ngo ni inama ya komite nyobozi  yateranye yemeza Kayisire Charles  nk’umunyamuryango ndetse  nk’uko byari bisanzwe asabwa kubanza guteza imodoka irangi no kwishyura amadeni yose y’uwo yaraguriye imigabane muri Koperative. Gusa ngo nyuma yaje gutungurwa no guhagarikwa atategujwe biturutse ku ishyari n’amatiku ya bamwe mu bayobozi.

Uyu Kayisire Charles agira ati:”Ngeze igihe numva nkeneye kurenganurwa n’umukuru w’igihugu ku bw’igihombo natewe n’akarengane nakorewe na koperative A.T.A.K .”

Akomeza agira ati:” Ku bw’akajagari kabarizwa muri Koperative A.T.A.K ntiwamenya abanyamuryango bayigize, dore ko litse yambere yakozwe mu mwaka wa 2012 igizwe n’abanyamuryango 19 bayitangije. Iyo mu mwaka wa 2022 mu kwa 8 igaragaza abanyamuryango  32 mu gihe iyo mu mwaka wa  2023 mu kwezi kwa 2 ari na yo liste bafite yo kwa noteri igizwe n’abanyamuryango 36 kandi abo bose, abanyamuryango batangiranye na koperative A.T.A.K bemeza ko batazi uko aba bose bashya binjiye kuko ntanama yateranye.”

Amakuru dufite yizewe agaragaza ko hari abayobozi bashya binjijwemo kugira ngo bafashe koperative kubona andi masezerano (contract) yo gukorera ku kibuga cy’indege i Kanombe ari byo bituma batemerera  uwaguze gukora kuko hari abo baba bashaka gushyira muri iyo myanya.

Umuyobozi mukuru wa RCIA yasabye ubuyobozi bwa koperative A.T.A.K kunga ubumwe no guharanira iterambere  yizeza abarenganye ko barenganurwa bidatinze.

Iyi komerative yatangiye ari Asosiyasiyo mu mwaka 1995 izaguhinduka koperative mu mwaka wa 2012 kugeza ubu yamaze no guhabwa ubuzima gatozi.

Ubusanzwe umunyamuryango mushya yandikaga asaba kwemererwa kwinjira agategereza igihe inama izaterana ikamwemeza  ariko uguze umugabane w’umunyamuryango usanzwemo yahitaga akomerezaho ajya mu mwanya w’ugurishije  muri Koperative akagira uburenganzira busesuye muri Koperative.

Abagize iyi koperative kandi baratabaza inzego zose bireba mu kubafasha kubaza ubuyobozi bw’iyi koperative uko bwagiye busimburana kumenya irengero ry’imitungo yabo  irimo Station igurisha ibikomoka kuri peterori yahoze yitwa Kobire yakoreraga ahitwa ku cya Mitsingi mu mujyi wa Kigali ubu utamenya irengero ryayo no gutanga ibisobanuro  ku irengero ry’umusanzu w’abanyamuryango utangwa buri cymweru utamenya irengero.

Kuba mu mwaka wa 2019 umunyamuryango wa Koperative yari ku mugabane hafi ya miliyoni 5 uyu munsi akaba ari ku mugabane wa miliyoni 1.5 nabyo bitera bamwe mur’aba banyamuryango kwibaza irengero ry’iyi mitungo.

Kurikira inkuru mu buryo bw’amajwi n’amashusho:

 

 

Facebook Comments Box

Related Posts

HOME

Kayonza: umuyobozi w’akarere yagaragarije itangazamakuru uko ishusho Yako karere ihagaze

March 25, 2023
1.4k
HOME

Kigali: Bamwe mu bagore bavuga ko bagihura n’ikibazo cyo guharikwa n’abo bashakanye

March 22, 2023
1.4k
HOME

Abanyarwanda barakangurirwa gutura mu mijyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike

March 22, 2023
1.4k
HOME

Umukobwa yahuye n’akaga azira kwiyongeresha amabuno

March 21, 2023
1.4k

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Facebook Twitter Youtube Instagram LinkedIn

ABO TURI BO

  1. IBENDERA.COM ni igitangazamakuru cya IBENDERA NEWS AGENCY gikorera kuri murandasi (internet) kikaba kibarizwa mu Rwanda, mu mujyi wa KIGALI. Dutangaza Inkuru z’amahoro kandi zishingiye ku kuri. Turataara, tugatunganya hanyuma tugatangaza Inkuru zo ku isooko. Icyubahiro, Agaciro n’imibereho myiza ya muntu niyo ntero yacu!

IBYO DUKORA

  1. -Kwamamaza
    -Video production
    -Photography
    -Live streaming
    -Web development
    -Hosting
    -Domain registration
    -Amatangazo/Cyamunara
    -Wedding videography
    -Covering/Reporting news

CONTACT

Niba ushaka gutanga amakuru n’ubuhamya cg ukaba wifuza ubuvugizi ushobora kutwandikira cg ukaduhamagara kuri address zikurikira:

E-mail: [email protected]
or [email protected]
Ushobora kuduhamagara cg ukatubona kuri whatsap number: +250781807740
or +250728821308

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

No Result
View All Result
  • Home
  • AMAKURU
    • MU RWANDA
    • HANZE
  • NTIBISANZWE
  • IMYIDAGADURO
  • IMIKINO
  • IYOBOKAMANA
  • AMATANGAZO

© 2022 All Right Reserved IBENDERA.COM

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In