Mu mwaka wa 2020 ubwo Miss Nishimwe Naomie yabaga Miss yakozanyijeho n’abategura miss Rwanda aribo Rwanda Inspiration Back Up banze kumuha umushahara we ariko ntibyabaha isomo ryo gukebuka ngo bahindure imikorere mibi bavugwagaho .
Miss Rwanda wa 2020 Nishimwe Naomie akimara kwambikwa ikamba, yatangaje ko atazakorana na Rwanda Inspiration Back Up nk’abajyanama be. Ibi byahise bizana agatotsi hagati y’impande zombi nukuvuga hagati ye na ISHIMWE Dieudonne warukuriye Rwanda Inspiration Backup.
Uyu mwuka mubi watumye Miss Nishimwe adahembwa umushahara yari yemerewe, ndetse na bimwe mu bihembo yari yaragenewe ntiyabihabwa.
Uyu mukobwa yaje kwandikira Minisiteri y’urubyiruko n’umuco ayimenyesha ikibazo yahuye nacyo, ndetse abinyujije ku mbuga nkoranyambaga atangira guca amarenga y’uko azishakira ubutabera, bituma abantu bashyashyanira kugishakira umuti.
Nyuma y’inama zinyuranye zahuje uyu mukobwa n’inzego za Leta zirimo Minisiteri n’Inteko y’Umuco, byaje kwanzurwa ko yishyurwa amafaranga ye ndetse n’amasezerano ubuyobozi bwa Miss Rwanda bugirana n’abahatanira ikamba akavugururwa.
Ibi niko byakozwe, ariko ikijyanye no kuvugurura amasezerano byo ntibyakozwe ku mpamvu zitasobanuwe.
Aha niho abantu banyuranye batangiye kubona ko mu bategura Miss Rwanda hashobora kuba harimo ikibazo ndetse hirya y’amarido hakaba abavuga ko uyu mukobwa har’ibyo yasabwe guhonga abategura rriya rushanwa akabyanga bika ari nabyo ngo byaba byaratumye badahuza mu mikoranire.
Hari abasanga uyu mwaka ariwo Imana yiyeretse abategura Miss Rwanda ariko bo bakomeza kwinangira imitima.

