Kugira ngo yubahirize isezerano yagiranye n’abakurambere be, Sanele Masilela w’imyaka 9 y’amavuko yategetswe kurongora Helene Shabangu w’imyaka 64 y’amavuko.
Umuryango w’uyu mwana witwa Sanele wavuze ko watinye ko uramutse uhakanye ubukwe bw’umuhungu wabo, abakurambere babo bagirira nabi imiryango yombi gusa ariko bavuga ko uyu mwana namara gukura, ashobora kuzashaka umugore w’inzozi ze.
Sanele usanzwe utuye mu cyaro cya Ximhungwe, muri Afurika y’Epfo, agomba kuzashyingirwa n’undi mugore igihe azaba amaze gukura.
Mukecuru Shabangu warongowe, yavuze ko yishimiye ko Sanele ariwe yahisemo kandi ko yishimiye ko ababyeyi babo babashyigikiye muri uyu muhango wo gushimisha abakurambere.
dailymail dukesha iyi nkuru itangaza ko Sanele na Shabangu bashyingiwe mu mwaka wa 2014 ubu akaba aribwo bamaze kwibaruka.
Ibi bikaba byatangaje ndetse bitungura benshi mu gihe hari abibwiraga ko uyu mukecuru w’imyaka 64 yaba yaracuze ariko akaba yaje kwibaruka.