Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cya Mine, Petrole na Gaz mu Rwanda, Dr Yvan TWAGIRASHEMA avuga ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro ndetse akaba ari n’amwe mu bintu bifasha mu iterambere ry’Ubukungu bw’Igihugu cy’u Rwanda n’abagituye.
Ibi Dr Yvan yabitangaje kur’uyu wa gatatu tariki ya 7 Ukuboza 2022 ubwo yasuraga ibirombe by’amabuye y’agaciro bya Trinity Metals Nyakabingo Mine biherereye mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.
Dr Yvan TWAGIRASHEMA agira ati:” Uyu munsi byari ngombwa ko tuvana abantu mu mujyi tukabazana aho ibintu bikorerwa, niyo mpamvu twasuye iyi Site ya Nyakabingo ikaba ari imwe muri Mine ziteye imbere mu gihugu cyacu kandi turamara impungenge abajya bavuga ko u Rwanda nta mabuye y’agaciro rugira, bage baza nabo basure hano bihere ijisho”.

Asoza atanga ubutumwa bukwiriye gkurikizwa n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda aho agira ati:” Bimwe mu bikorwa twakoze harimo gusura mu ndake ahacukurwa amabuye kugira ngo turebe uko babikora noneho igikorwa cya kabiri cyari ugutera ibiti kuko gutera biti muri Mine ni kimwe mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, tukaba twashakaga gutanga ubutumwa kugira ngo abacukura bose bage basubiranya ibyo bononnye bacukura aya mabuye”.
Ku ruhande rwe, umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Madame MUKANYIRIGIRA Judith avuga ko Iyi site ya Nyakabingo yabafashije mu Iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Agira ati:”Kuba iyi site ya Nyakabingo iri hano byaradufashije ku iterambere ry’abaturage kuko abaturage bahabwa akazi bakabasha kwiyishyurira ubwisungane mu Kwivuza Mituelle de Sante, ubu bose bagira Mutuelle, babasha kwiyishyurira umusanzu wa Ejo heza n’ibindi bikorwa kandi uretse n’ibyo iyi site yanadufashije guharura umuhanda umanuka ukagera kuri Nyabarongo ndetse no kubaka ishuri ribanza rya Shyorongi n’ibindi,…”.
Asoza asaba urubyiruko cyane cyane abavuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ari ibintu by’abanyacyaro guhindura iyi myumvire bakamenya ko ari akazi nk’akandi umuntu yakwigira akabona imyamyabumenyi yo kugakora.
Ibi bije mu gihe mu Rwanda hizihizwa icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyatangijwe kuwa mbere kikaba kigomba kurangira kuwa 08 Ukuboza 2022.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu banyuranye barimo n’abanyeshuri basaga 150 baturutse mu ishuri ryigisha ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda n’abandi baterankunga banyuranye ndetse na bamwe mu bakozi b’ikigo cy’igihugu cya Mine, Gaz na Petrole aho aba bombi basuye ibikorwa by’iyi site ya Nyakabingo bakaba banateye ibiti bisaga 1000.
Kompani (Company) ya Eurotrade international ltd niyo ikora ibikorwa byo gucukura amabuye kuri iyi Site ya Nyakabingo ikaba ifite abakozi 1380 barimo abagore 380 n’abagabo 1000 ikaba yarabonye icyangombwa cyo gutangira gukora mu mwaka wa 2007.
Iyi site ya Nyakabingo yatangiye ibikorwa byo gucukurwaho amabuye y’agaciro mu mwaka w’1930 ku Ngoma y’ubwami bw’ababirigi, hakaba hacukurwa ibuye rya wolfram.



