Mu gihugu cya Tanzaniya hakomeje kuvugwa inkuru idasanzwe y’umwana muto w’imyaka itatu y’amavuko urimo gukora ibitangaza byo gukiza indwara zananiye abaganga akoresheje amazi aho akora ku murwayi agahita akira.
Uyu mwana akaba akomeje gutangaza benshi nyuma y’uko atavutse nk’abandi akaba ari gukora ibitandukanye n’abandi.
Bivugwa ko mu gihe abandi bana bavukira amezi 9 uyu we yamaze imyaka 3 mu nda ya nyina amutwite , ndetse nyuma yo kuvuka uyu mwana akaba yaramenye kuvuga neza amaze amezi 7.
Uyu mwana akiza abafite indwara zo mu mutwe, kanseri, abatabashaga kuvuga bakavuga, abarwaye amashitani n’ama daimoni .
Amakuru avuga ko ngo iyo ugeze mu rugo uhasanga abantu benshi cyane baje kumureba ngo abakize.
Ikinyamakuru cya theworldnews.net dukesha iyi nkuru gitangaza ko Julius Utieno akaba papa w’uyu mwana ndetse na Agnes Taabu Julius mama wa Enis bavuga ko nabo uyu mwana yabatangaje ndetse ngo ashobora kuba akorerwamo n’umwuka w’Imana.
Uyu muryango wabyaye abana 11 umuhererezi wabo akaba ari uyu Enis, ni aba kristu gaturika, ariko iyo bagiye kuvuga kuri uyu mwana, Babura aho bahera kubera ibitangaza badasiba kubona kuri uyu mwana ndetse banavuga ko uko uyu mwana akura ari nako imbaraga ze zikomeza kugenda ziyongera.
Bavuga ko umuntu uyu mwana akozeho wese ahita amukiza dore ko bivugwa ko kugeza ubu uyu mwana amaze gukiza abagera kuri 10 bose baje barwaye indwara zitandukanye.
