Muri iyi week end wazamutse umwuka utari mwiza hagati y’Umuhanzi Niyo Bosco uvuga ko yatandukanye n’Umunyamakuru MURINDAHABI Irene ukuriye Campani ikurikirana ibikorwa by’uyu muhanzi akavuga ko adahabwa amafaranga ava ku mbuga ze zirimo na Youtube Channel.
Mu minsi ishize habayeho impaka zikomeye cyane hagati y’abahanzikazi Vestine na Dorcas bashinjaga MURINDAHABI Irene kuba yarabatwariye Channel ya Youtube aho byaje gusakuza kugeza naho umuryango w’aba bahanzikazi waje kubyinjiramo gusa birangira ibibazo bikemukiye mu biganiro bemeranya uburyo bazajya basangira ibiva kuri iyo Youtube Channel.
Ubu rero hongeye kuzamuka umwuka utari mwiza hagati y’umuhanzi Niyokwizerwa Bosco uzwi nka Niyo Bosco ushinja kampani ya M Irene kuba batamukorera ibihangano nk’uko biri mu masezerano bagiranye.
Uyu muhanzi kandi avuga ko kuva batangira gukorana atarahabwa 30% by’amafaranga aturuka ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo na Youtube Channel ye.
Uyu muhanzi akaba avuga ibi nyuma yiminsi amaze yandika ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko atishimiye imikoranire ye n’aba bashinzwe kureberera umuziki we.
Mu ibaruwa yagize ati “Ntabwo ndi gukunda uwo ndi kuba we, ntabwo byumvikana nk’ibisanzwe ariko nkumbuye ahahise hanjye kuruta ejo hazaza. Ndumva nacitse intege cyane”.
Ni ibintu byashakuje hirya no hino ndetse bikaza kuvugwa ko Umunyamakuru M. Irene akimara kumva ibi yahise ashaka Uyu muhanzi bagirana ibiganiro ikubagahu kugeza ubu ibyavuye mur’ibi biganiro bikaba bivuga ko uyu muhanzikazi yaba yijejwe guhabwa ibyo yasabaga ndetse n’amasezerano bagiranye akubahirizwa nta kirengagijwe.


