Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku isi OMS ritangaza ko indwara ya malaria kugeza ubu ariyo ihitana abantu benshi ku Isi, ariko ikibasira cyane cyane umugabane wa Afurika, aho abapfa bishwe n’indwara kuri uwo mugabane, Malaria yiharira 80%.Â
Mu gihe Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria, wizihizwa tariki 25 Mata za buri mwaka, mu Rwanda uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru aho abaturage basabwe kureka kwirara mu guhangana na Malaria.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yagaragarije abitabiriye uwo muhango uburyo imirenge ya Bukure, Giti, Mutete, Rutare na Rwamiko yo muri ako karere, iza ku isonga mu kugira abarwayi benshi ba Malariya.
Asaba ko kubera izo mpamvu, Akarere ka Gicumbi kahabwa umwihariko wo gutererwa umuti wica udukoko dutera Malariya, nk’uko bikorwa mu turere tunyuranye mu Rwanda twibasirwa na Malaria.
Dr Rwibasira Gallican wari uhagarariye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) muri uwo muhango, yijeje abanyagicumbi n’Abanyarwanda bose muri rusange, ko MINISANTE izakomeza kubaba hafi, mu rugamba rwo kurandura burundu malariya, cyane cyane hakorwa ubushakashatsi kuri iyi ndwara kandi inakorana n’izindi nzego, kugira ngo haboneke urukingo rwayo.
Ni umunsi waranzwe n’ibikorwa binyuranye aho abawitabiriye banasuye ibikoresho binyuranye muri ako karere, birimo n’iby’ikoranabuhanga byifashishwa mu kurandura Malaria no kwica umubu uyitera aho waba uri hose.
Raporo ya OMS igaragaza ko mu mwaka wa 2021, Malaria yatwaye ubuzima bw’abantu basaga ibihumbi 600 ku isi, aho yibasira cyane cyane abatuye munsi y’Ubutayu bwa Sahara barimo n’u Rwanda, aho buri munsi yica abasaga ibihumbi 30.