Horaho Axel, Umunyamakuru wakoraga ibiganiro bya Siporo mu Rwanda wananyuze ku maradio anyuranye ya hano mu Rwanda yamaze gufata indege yerekeza muri Leta zunze ubumwe za America kwiberayo.
Uyu yerekeje muri America nyuma y’ukwezi n’igice undi witwa Kalisa Bruno Taifa wanakoranaga n’uyu, na we yerekeje muri iki Gihugu cya America.
Horaho Axel yakoraga ibiganiro bya Siporo kuri Radio ya FINE FM mu kiganiro urukiko rw’ubujurire yafatanyagamo na Sam KARENZE na Regis MURAMIRA.
Uyu munyamakuru yagiye akora ibiganiro by’imikino kuri Radio zitandukanye nka Radio Salus, Radio TV10 na Fine FM ari nayo yabarizwagaho kugeza ubu.
Horaho Axel kandi yerekeje muri America nyuma y’iminsi mike arushinze akemeranya kubana akaramata na Masera Nicole usanzwe aba muri leta zunze Ubumwe za America mu bukwe bwabaye tariki 11 Kamena 2022 bukabera mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.
Bari basezeranye mu idindi mu rusengero rwa Methodiste Libre, Paruwasi ya Ngoma, Iyi mihango bakaba barayikoze nyuma y’umwaka urenga bari bamaze basezeranye mu mategeko igikorwa cyabaye tariki 18 Werurwe 2021 kikabera mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.