Ubushakashatsi bwakozwe ku bagabo barenga ibihumbi 2 bwerekanye ko umugabo utaryama bihagije byibuze amasaha icyenda ku munsi ngo bimuviramo kudatera akabariro neza nk’uko impuguke Karen Rowan ukomoka mu Bwongereza abitangaza mu kinyamakuru cyitwa LiveScience
Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bagabo 2.676 barengeje imyaka 67 muri Amerika, bwerekanye ko abadasinzira bihagije byibuze amasaha icyenda ku munsi bafite ibyago byinahi byo kudatera akabariro neza.
Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko kudasinzira bihagije bigabanya intanga z’umugabo kandi ngo ibyo bigira uruhare mukutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.
Ikindi ubu bushakashatsi bwerekanye nuko kugabanuka kw’intanga nabyo bitera kubura ibitotsi.
Ibi bikaba bisobanuye ko nibura 20% by’abasore bafite ibyago byo kubura intanga kubera ibikorwa byo gushaka imibereho bigatuma batabona ibitotsi nk’uko impuguke Karen Rowan ukomoka mu Bwongereza yabitangaje mu kinyamakuru gikora inkuru ku buzima kitwa LiveScience.
Clement BAGEMAHE