Mu gihe Indirimbo Ku musaraba ya Christine Igihozo ikomeje kuryohera abatagira ingano aratangaza ko kuza muri Gospel muri iki gihe kuri we atari impanuka ko ahubwo ari umuhamagaro amaranye igihe.
Mu byumweru 2 bishize abakunzi ba Gospel bakiriye indirimbo nshya ku musaraba ya Christine Igihozo
batangira kuyivugaho n’ibyiyumviro bitandukanye birimo n’ibyo kuyishimira.
Ibi bishimangirwa n’ibiganiro bitandukanye yagiye akora ku ma Radio na Televiziyo zitandukanye zo mu Rwanda.
Icyumweru gishyize ubwo yari kuri Radio y’Igihugu shene ya Kabiri magic fm, Christine yavuze komkuza kuririmba Gospel kuri we Atari Impanuka ko ahubwo ari umuhamagaro yiyumvisemo kuva akiri muto kugeza na nuyu munsi.
Christine atangaza ko ubwo yinjiye muri gospel nta gusohoka kandi ko atazakerensa gukoresha impano ye kugeza igihe azategurira ibitaramo mpuzamaganga no kwitabira ibindi bitandukanye.
Abakurikiranira hafi ibya Gospel bavuga ko iyi jenerasiyo yuzuye abaririmbyi bafite impano zitangaje ugereranyije na jenerasiyo iheruka kandi mur’abo na Christine Igihozo akaba arimo.
Ibi babihera ku buryo agaragaza ubuhanga mu kuririmba Live .
Umuhanzikazi Christine Igihozo avuga ko afite ibihangano byinshi bimwe bikaba bikiri gutunganywa naho ibindi bikaba bitarakorwa gusa akavuga ko we yamaze kubitegura igisigaye arukujya muri studio.
Uyu muhanzikazi akaba asaba buri wese ukunda Gospel gushyigikira impano ye mu gusangiza abandi ibihangano bye kugira ngo bigere kure
Uyu muhanzikazi avuga ko mu gukorera Imana nta mikino .
Umuhanzikazi Igihozo Christine ni umukobwa ukijijwe akaba mu buzima bwe busanzwe akunda kuririmba, gusenga, akaba avuga ko agiye guha abakunzi b’indirimbo zahariwe kuramya no guhimbaza Imana ibihangano bizabafasha guhembuka mu mitima yabo.
Kurikira indirimbo Kumusaraba ya Christine IGIHOZO :