Nyuma y’itangazo rya RGB,rivuga ko abashakaga kweguza gitwaza nta bubasha babifitiye ubu ngo noneho bamaze kugeza ikibazo cyabo kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Ni nyuma y’uko hasohotse ibaruwa yasinweho n’abo bafatanije gushinga Zion Temple bamusaba kwegura ibintu bitakomeje kuba byiza.
Aba bamushinzaga ko anyereza umutungo w’itorero akawujyana mu bikorwa bye bwite bidafite aho bihuriye na Zion Temple ndetse ngo nta n’inyungu na nkeya bizana, bakaba baramusabaga ko yegura mu maguru mashya.
Nyuma nibwo urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda RGB rwasohoye itangazo rivuga ko abapasiteri beguje Dr Apôtre Paul Gitwaza badafite ubushobozi bwo kumweguza kuko ngo batakiri mu buyobozi bw’iri torero ndetse ko ngo bagiye kwishingira ayabo matorero.
Gusa nyuma y’iri tangazo rya RGB, bakaba bongeye kumvikana bavuga ko batanyuzwe n’uyu mwanzuro wa RGB ndetse yewe ngo utanaciye mu mucyo.
Bakomeza banenga uru rwego rw’imiyoborere mu Rwanda RGB, bagatangazwa ko ikibazo cyabo bamaze kukimenyesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’ibiro bya Minisitiri w’intebe.
Ibi byose bikaba bikomeje gukurura urunturuntu mu itorero rya Zion Temple, aho hakomeje kwibazwa ukuntu idini ryigisha ijambo ry’Imana havugwamo ibi bibazo.
Hakaba hategerejwe kumenya ikizakurikiraho.