Ni icyemezo kiri mu byatunguye abantu banyuranye kikaba cyasohotse mu nama y’Abaministre yabaye kur’uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022 mu nama yayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME ikabera muri Village Urugwiro.
Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, harimo uvuga ko bitakiri itegeko kwambara agapfukamunwa. Icyakora abantu bakaba bashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi.