Mu mahugurwa y’iminsi 10, Abagera kuri 50 baturuka mu Karere ka Gicumbi bigishijwe uburyo bwo gutunganya neza imihanda hifashishijwe imifuka ku buryo abawugendamo bagenda nta nkomyi.
Do Nou Technology ni uburyo bwo gukora imihanda yangiritse hifashishije udufuka, aho abasaga 50 bahawe amahugurwa yo gukora imihanda mu rwego rwo kubongerera ubumenyi mu gukora umuhanda hifashishijwe imifuka.
Amahugurwa yabereye ku muhanda uhuza akarere ka Gicumbi na Rurindo, ahari Umudugudu wa Nyamabuye uhuza aKagari ka Gaseke na Kabeza mu murenge wa Mutete w’ Akarere ka Gicumbi werekeza muri Rulindo.
Abahawe aya mahugurwa bavuga ko nta mihanda yangiritse mu karere izongera kubananira.
Umurerwa Clementine umwe mu bahawe amahugurwa, avuga ko hari hakenewe ubumenyi bwo gukoresha imifuka kuko iyo hagiyemo ibitaka usanga bikamura amazi yarengeraga umuhanda ugasanga umuhanda wangirika mu gihe cy’imvura.
Agira ati “Baduhuguye mu minsi icumi ariko tuhungukiye ubumenyi bwinshi birebana no gusana ibinogo mu mihanda, byari ukongera ubumenyi ariko noneho nta mirenge bazongera kuduhamagara ngo tujye gusibanganya ibinogo ngo hatunanire.”
Ntakirutimana Obed umwe mu batanze amahugurwa yo gukora imihanda hifashishijwe imifuka aganira n’umuseke yavuze ko uyu mushinga wateguwe mu rwego rwo guhangana n’ibinogo byangiza imihanda, kandi ko usibye mu karere ka Gicumbi, amahugurwa bazakomeza no kuyatanga no mu bindi bice by’ igihugu.
Ati “Mu Karere ka Gicumbi twahuguye abagera kuri mirongo itanu, amahugurwa yakozwe mu minsi icumi ,tumaze guhugura abari mu Turere 18, dufite intumbero yo kuba mu mwaka wa 2024 tuzaba tuzengurutse Uturere mirongo itatu tugize igihugu.”
Nyuma y’aya mahugurwa abayahawe bakaba bavuga ko bagiye gutanga umusaruro ufatika ndetse ibi bikazacungura amafaranga menshi igihugu cyajyaga gitanga mu gusana iyi mihanda ndetse kandi bikazanagabanya imbogamizi bamwe mu bakoresha iyi mihanda bajyaga bahura nazo nko kudahahirana neza na bagenzi babo bo mu tundi duce.