
Umunyamakuru witwa Abubakar Tahir ukomoka mu gihugu cya Nigeria yahuye n’uruva gusenya aho yagiye gutara inkuru irebana n’umwuzure maze abaturage bakamutura umujinya aho bashatse kumwica bamuroshye mur’uwo mwuzure ubu Leta ikaba yatangaje ko igiye gukurikirana kandi ikazaha isomo uwabigizemo uruhare wese.
Ku wa kane, Abubakar Tahir, umunyamakuru yagabweho igitero n’agatsiko kari karakaye ubwo yari arimo gutara inkuru ku mwuzure ukabije wabereye mu mudugudu wa Ganuwar Kuka, mu gace ka Hadejia gaherereye mu ntara ya Jigawa mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Nijeriya.
Urubuga rwa ripplesnigeria.com dukesha iyi nkuru rutangaza umukozi wa Polisi ushinzwe imibanire n’abaturage muri Leta, DSP Lawal Shiisu, yabwiye abanyamakuru ko ako gatsiko kagerageje kuroha umunyamakuru warimo gutara inkuru ivuga ku byangijwe n’umwuzure muri ako karere aho avuga ko hatangijwe iperereza kugira ngo abakoze icyo gikorwa bafatwe kandi akavuga ko bazahanwa by’intangarugero.
Ashimira abagira neza batabaye Abubakar, umunyamakuru w’ikinyamakuru Manhaja.
Ati: “Twabonye raporo y’igitero cyagabwe ku munyamakuru mu gace ka Hadejia aho ubu barimo kwibasirwa n’umwuzure ukabije hari agatsiko k’abantu kamukoreye urugomo aho bamenaguye terefone ye ngendanwa, kandi bagerageza no kumuroha mu mazi”.
DSP Shiisu kandi yagiriye inama abanyamakuru kujya babanza kumenyesha ubuyobozi bw’abaturage mbere yo batangira gukora cyane cyane mu gace ka Hadejia kuko bafite amateka yo kwibasira abanyamakuru mu bihe nk’ibi.
Umuvugizi wa polisi yavuze ko nyuma yo kugera mu gace kibasiwe n’umwuzure, umunyamakuru yerekanye ikarita imuranga maze atangira kugirana ikiganiro na bamwe mu bahohotewe, ariko ikibabaje ni uko ngo abantu bamwe batangiye kumukubita no kumuhondagura bivuye inyuma.
uyu munyamakuru kugeza ubu akaba ari kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Hadejia .
Abaturage bo muri uyu mujyi bavuga ko barakariye guverinoma kuba itaragize icyo ikora kubera ko imyuzure ihorayo kandi ngo ikaba ikomeje kwangiza ibyabo idasize n’amazu batuyemo.

