Abantu agahinda ni kose nyuma y’aho Umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko witwa Uwera Liliane yakubiswe n’inkuba ubwo yari atashye avuye aho yari yagiye kwimenyereza umwuga w’ubudozi muri santere y’ubucuruzi ya Rwesero, akaba yari asanzwe awiga mu ishuri ryitwa APEKA riri muri uyu murenge.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Kirehe, akagari ka Rwesero, mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umwe mu baturanyi ba nyakwigendera.
Nyakwigendera ngo yahuye n’isanganya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba zo kur’uyu wa 19 Gashyantare, mu mvura y’ibitonyanga ariko irimo inkuba nyinshi n’umuyaga mwinshi cyane.
Uyu mukobwa ngo wari utashye atanguranwa n’uko imvura igwa dore ko ngo yaratuye mu rugo ruri ku bilometero hafi 4 uvuye aho yimenyererezaga uwo mwuga, ngo yageze muri metero nka 200 wenda kugera iwabo, ari munsi y’urugo inkuba iramukubita ahita agwa aho.
Uyu muturanyi yagize ati:’’Yari arimo azamuka agiye kugera iwabo n’imvura itaraba nyinshi ariko inkuba zo zikubita cyane n’umuyaga ari mwinshi cyane, yari asigaje metero nka 200 gusa go agere iwabo, ari wenyine ariko inyuma ye hari abandi bantu bagendaga, inkuba iramukubita yikubita hasi, abari inyuma ye bagiye kureba ibimubayeho bitumye ahita agwa basanga yashizemo umwuka’’.
Ubuyobozi n’abaturage bahise bahagera, umurambo we ujyanwa mu rugo iwabo buhita bwira, muri aya masaha y’amanywa yo kuri uyu wa 20 Gashyantare nibwo biteguraga kumushyingura.
Umuyobozi w’akarere Mukamasabo Appolonie yihanganisha umuryango wagize ibi byago, anavuga ko ari impanuka nk’izindi kuko mu by’ukuri yagendaga mu mvura itaraba nyinshi.
Meya Mukamasabo yaboneyeho gusaba abaturage kurwanya Ibiza bishobora kubatera biturutse ku mvura nk’iyi.
Muri aka karere hamaze iminsi hagwa imvura nyinshi inagaragaramo imiyaga myinshi, aho ku wa gatatu w’iki cyumweru dusoza, imvura idasanzwe yibasiye nanone uyu murenge by’umwihariko igishanga cya kamiranzovu umuceri mwinshi wari ugeze igihe cyo gusarurwa ukarengerwa, ukangirika bikomeye, inagera mu murenge wa Bushekeri uhana imbibi n’uyu,mu kagari ka Buvungira yangiza ikiraro gihari, gusa ubu kikaba kiri gusanwa.