Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo aragirira uruzinduko rw’akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba agiye gutangiza imikino ya Jeux de la Francophonie.
Louise Mushikiwabo azajya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutangiza imikino ya Francophonie izaba kuva tariki ya 28 Nyakanga kugera ku ya 6 Kanama 2023.
Radio France International (RFI) yatangaje ko Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya kuwa 24 Nyakanga 2023 yavuze ko ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Congo byari byatangaje ko umunyarwanda akaba n’umunyamabanga Mukuru wa OIF Louise Mushikiwabo atifuzwa muri iyi mikino kubera umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.
RFI isubiramo amagambo ya Patrick Muyaya ahinyuza ko ibyatangajwe atari ukuri .
Ati“Madamu Louise Mushikiwabo azaba ari I Kinshasa ,kubera imikino ya Francophonie ari igikorwa cya OIF.”
Yongeraho ko gutegura iyi mikino byakozwe na OIF haba ibijyanye n’ibikorwaremezo, kugena amacumbi n’ibindi byose bisabwa mu gufungura iyi mikino kandi umunyamabanga Mukuru wa OIF ari we ufata ijambo mu kuyitangiza.
Patrick Muyaya yabajijwe niba hari abakinnyi bo mu Rwanda bazitabira iyo mikino avuga ko ibyo atari byo bahanze amaso icyo bitayeho ari ukwakira umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Kuri we asanga iyi mikino igamije ubufatanye no kwizerana kw’abagize uyu muryango wa OIF.
Imikino ihuza ibihugu bya OIF izabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biteganyijwe ko izitabirwa n’abakinnyi barenga 2000 baturuka mu bihugu 36 .
