Amagerenade yaturikiye muri Malawi atewe n’abagizi ba nabi biravugwa ko yakomerekeje abanyarwanda n’abarundi batari bake bari batuye mu nkambi y’impuzi ya Dzaleka.
Ibi byabereye mu karere ka Dowa mu gihugu cya Malawi nk’uko tubikesha BBC .
Umuvugizi wa Polisi ya Dowa Gladson M’bumpha yemeje aya makuru, avuga ko abakomeretse bahise bihutishwa kwa Muganga , mu bitaro by’akarere ka Dowa bakaba ubu bari kwitabwaho .
Nk’uko uyu mupolisi abitangaza ngo abapolisi bari gukora ibishoboka byose kugira ngo bamenye inkomoko y’bi bitero.
Mu minsi ishize muri iyi nkambi habaye imvururu zikomeye zari ziri hagati y’ababa mur’iyo nkambi, ibintu byahitanye abatari bake.
Kugeza ubu ntiharamenyekana imibare y’abakomerekejwe n’ibi bitero bya gerenade gusa ngo ni benshi nk’uko polisi ibitangaza ko iperereza rigikomeje.