Mama w’umuhanzi wo muri Tanzaniya Diamond Platnumz nyina Bi.Sandrah Kassim uzwi cyane ku izina rya Mama Dangote yatangaje ko umuhungu we ari mu rukundo anamusaba kugira vuba agakora ubukwe akaba mu kujarajara.
Mu butumwa yasangije abamukurikira abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Mama Dangote yishimiye ko umuhungu we afite umukunzi gusa amugira inama(Chibu Dangote) yo gutekereza ku buryo yarongora akava mu byo kuryoshya gusa.
Mama Dangote yatanze inama ati: “Sinshobora kwerekana umunezero wanjye mwana wanjye, Naseeb @diamondplatnumz 🦁ahantu hose wabonye umufasha,tuza mukore ubukwe”
Amakuru avuga ko Diamond ari mu rukundo mu gihe bivugwa ko uyu muhanzi akundana na Zuchu baherutse gukorana indirimbo yitwa Mtasubiri
Ibi Mama wa Diamond akaba abitangaje nyuma y’uko uyu muhanzi yagiye agaruka kenshi mu rurimi rw’abantu banyuranye ku nkuru zirebana no gutandukana n’abagore ndetse hakaba hariho n’abavuga ko ku birebana n’ijipo uyu muhanzi ngo ari mubi cyane.