Abanyamakuru bo mu karere ka Kahama mu Ntara ya Shinyanga muri Tanzania barishinganisha nyuma yaho umuyobozi w’Akarere avuze ko inkuru bandika zanduza akarere abereye umuyobozi bityo ko azabirukana mu karere
Intandaro yatumye Mayor w’Akarere ka Kahama witwa Festo Kiswaga ashyira iterabwoba kur’aba banyamakuru ngo nuko banditse inkuru bagaragaza ikibazo cy’abanyeshuri 400 bagaragaye bigira munsi y’igiti.
Nyuma yo kubona iyo nkuru, uyu muyobozi yahise avuga ko abo banyamakuru barimo kwanduza akarere bityo ko ngo agiye kubirukana bakamuvira mu bwatsi ayobora.
Aba banyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye ariko bakaba batuye muri Kahama, bavuga ko igihe cyose iyo banditse inkuru z’ibitagenda ahita abashyiraho iterabwoba ababwira ko azabirukana mu karere.
Aha niho bahera bishinganisha kugira ngo nibagira icyo bazaba bizabazwe uyu muyobozi uhora abashyiraho iterabwoba bitewe nuko baba banditse inkuru zivuga ibibazo bigaragara mu karere ayobora.
Clement Bagemahe