Junior Giti yahishuye ko kubura Yanga ari ukubura umubyeyi we ahamya ko nubwo yapfuye ariko azajya mu ijuru kuko ngo yari yarubatse Yorodani akabwiriza abantu bamara gukizwa bagahita babatizwa
Ibi Junior Giti yabivuze ku mugoroba wo kur’icyi cyumweru tariki 28 Kanama 2022 Ubwo Yanga yasezerwagaho.
Junior Giti murumuna wa Yanga kandi yavuze ko uretse no kuba yabuze umuvandimwe yanabuze Papa we kuko ngo yafataga Yanga nk’Umubyeyi we
Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanga uheruka kwitaba Imana yatangije uburyo bwo gusobanura filime mu Rwanda biza kurangira ari nawe ubitoje uyu murumuna we Junior Giti.
Junior yavuze ko mu minsi ya nyuma ya Yanga yahoraga asenga Imana cyane, Yanga ngo yageze aho yubaka yorodani nto mu rugo ku buryo uzemera gukizwa wese azajya ahava abatijwe.
Avuga ko nubwo Yanga yitabye Imana ariko azahora mu mitima ya benshi.
Agasoza asaba Imana kuzamutuza aheza.



Imana imwakire mubayo ndamukunda cn kd nzahora mukumbura